Si mu Rwanda gusa, hari n’abaririmbyi bakomeye ku Isi bibye indirimbo z’Abanyafurika

"Gushishura" ni imvugo ikunze gukoreshwa ku bahanzi bigana ibihangano by’abandi, ugasanga yaba amagambo ndetse n’injyana ntacyo bahinduye, usibye wenda ururimi indirimbo ihinduyemo.

Mu myaka yashize abaririmbyi bo mu bihugu byateye imbere bakunze kwiba indirimbo z’Abanyafurika bakazisubiramo ba nyirazo batabizi ahanini kubera ko abo baririmbyi bo muri Afurika baba bataramenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Akenshi usanga ba nyiri ukuzisubiramo bazikuramo akayabo k’amafaranga mu gihe abazihimbye bwa mbere bo abenshi ntacyo ziba zarabagejejeho. Hari kandi n’abaza muri Afurika bagashukisha abahanzi udufaranga duke indirimbo bakayitwara ikabungukira birenzeho.

Nubwo bamwe mu baririmbyi bo muri Amerika bajya basubiramo cyangwa bagakopera indirimbo z’Abanyafurika nta burenganzira babifitiye, abenshi bagiye batahurwa bagiye bahanwa bakanacibwa amande aremereye.

Ibi bitandukanye no mu Rwanda aho umuririmbyi ashobora gufata indirimbo y’undi , n’iyo yaba Umunyarwanda, akayisubiramo nta burenganzira kandi ntakurikiranwe.

Ibyo mu Rwanda bita gushishura, aho umuhanzi cyangwa umu-producer afata indirimbo y’umuhanzi wundi runaka akayigana cyangwa se akaririmbira mu njyana (beat) yayo, ngo siho biba gusa kuko na bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi nabo hari indirimbo zabo zamenyekanye ariko injyana zazo barazibye ku bandi baririmbyi cyane cyane bo muri Afurika.

Michael Jackson vs Manu Dibango

Bamwe muri abo bahanzi bakomeye ku isi bibye indirimbo bagenzi babo bo muri Afurika harimo nyakwigendera Michael Jackson uvugwa ko yibye indirimbo ya Manu Dibango wo muri Cameroon.

Mu mwaka w’1972 Manu Dibango yahimbye indirimbo yitwa Soul Makossa, ayihimbiye irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryabereye muri Cameroun icyo gihe. Iyo ndirimbo yaje gukundwa cyane ku isi kubera injyana yayo.


Manu Dibango yareze Michael Jackson wiganye indirimbo ye nta burenganzira yamuhaye

Nyuma y’imyaka 10 iyo ndirimbo ihimbwe, Michael Jackson nawe yahimbye indirimbo ijya gusa na Soul Makossa yitwa Wanna Be Startin’ Somethin’. Manu Dibango wari uri mu Bufaransa icyo gihe yaje kumva Radio maze hacaho indirimbo ijya gusa nk’iye, cyane cyane mu nyikirizo, aho aririmba ngo “Ma ma se, ma ma sa, ma ma coo sa”.

Manu Dibango yahise abaza Jackson ariko we avuga ko ari amagambo yo mu giswayile. Nyuma byaje kugaragara ko Machael Jackson ayo magambo yayibye mu ndirimbo ya Manu Dibango maze ajyanwa mu nkiko; nk’uko bitangazwa n’ikimyamakuru The New Black Magazine.


Jackson yarabihakanaga akavuga ko yakoresheje amagambo y’igiswayile

Mu mwaka wa 2007 kandi Manu Dibango yongeye kurega Michael Jackson ubwo uyu muhanzi yemereraga Rihanna gukoresha ya nyikirizo Michael Jackson yibye mu ndirimbo ya Manu Dibango adasabye uruhushya nyir’ubwite.

Shakira vs Group Golden Sounds

Mu mwaka wa 2010 umuririmbyikazi Shakira yasohoye indirimbo isa neza n’indirimbo yitwa Zangalewa yahimbwe mu mwaka w’ 1985 na Group Golden Sounds yo muri Cameroun yari igizwe ahanini n’abarinda Perezida.

Mu mwaka wa 2010 baterefonnye umwe mu bagize iyo group ariwe Ze Bella bamubwira ko Shakira yasohoye indirimbo isa n’iyabo.


Itsinda rya Golden Sounds niryo ryahimbye bwa mbere indirimbo Zangalewa

Mbere yaho ariko amakuru yaracicikanaga kuri interineti avuga ko iyo ndirimbo Shakira yasohoye “Zaminamina” ari indirimbo izubahiriza igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

Abanyamakuru bakoze ubushakashatsi kugira ngo barebe inkomoko y’iyo ndirimbo baza gusanga koko Shakira yarasubiye mu ndirimbo ya Group Golden Sounds yo muri Cameroun.

Nyuma, Shakira na Sony Music Company yamufashije gusubiramo iyo ndirimbo bagiranye amasezerano n’abagize Group Golden Sounds bumvikana uburyo bazabishyura, hanyuma bemerera Shakira ko iyo ndirimbo Waka Waka (This Time for Africa) yazanajya kuri album ye.


Shakira byamusabye kwishyura kugirango ijye kuri Album ye

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Erasme

    Mwibagiwe Nick Minaji wasubyemo iya Tracy Chapman agacibwa amande arenga Millions 400$

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO