Si ngombwa kugirira ishyari iterambere ry’undi – Butera Knowless

Umuhanzikazi Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo “Nyigisha” yari yarashyize hanze ariko idafite amashusho avuga ku magambo amwubaka ari muri iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo we Ishimwe Clement.

Iyi ndirimbo yari isanzwe iri hanze ariko mu buryo bw’amajwi gusa Butera harimo amagambo yaririmbaga mo agira ati “Nyigisha kuba umuntu nyagasani mpa umutima mpa ubupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana ngira umuntu ariko numpe n’ubumuntu nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye unyihgishe no kubaha iby’abandi…

Nyigisha kuba inshuti nziza no kutivanga mu byabanadi, nyigisha gushima nta buryarya unyigishe kugaya ntakomeretsa unyigishe kwishimira insinzi y’abandi undinde ishyari.”

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement ari nawe wayitunganyije mu buryo bw’amajwi gusa ngo nawe hari amagambo yagiye ashyiramo nk’igitekerezo.

Ati “Amagambo arimo niwe muntu nifuza kuba we ku buryo n’abazankomokaho bazaba uko bagasiga inkuru nziza imusozi.”

Muri iyi ndirimbo Knowless agaragara afite imisatsi ikoze mu buryo bwa kinyafurika ibintu adasanzwe azwiho.

Ati “Nahinduye imisatsi bitewe n’umwihariko w’indirimbo kandi nanjye nashakaga kugaragara cyane mu buryo bw’Akinyafurika.”

Muri iyi ndirimbo avuga ko amagambo arimo amukora ku mutima ari aho avuga ngo “Kuba umuntu ufite ubumuntu, gutanga igitekerezo cyanjye nkumva n’abandi ikindi ni ugushima nta ryarya no kugaya ntakomeretsa kuko insinzi y’abandi igufasha gutera imbere kuko nawe hari inyungu ubigiramo singomba kugiriria ishyari iterambere ry’undi.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO