Sidney Poitier: Umwirabura wa mbere watwaye Oscar Award yapfuye ku myaka 94

Sidney Poitier, Umwirabura wa mbere watwaye igihembo cya Oscar Award nk’umukinnyi mwiza wa filime yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko.

Sidney Poitier yavukiye i Miami, tariki 20 Gashyantare 1927, Uyu mugabo yaje gukurira muri Bahamas ndetse niho yatangiriye urugendo rwe rw’ubwamamare.

Mu mwaka wa 1958 yaje kugaragara muri filime The Defiant Ones ndetse yahise imuhesha kuba umwe mu bahataniraga ibihembo bya Oscar.

Mu mwaka wa 1963, Sidney yegukanye igihembo cya Academy Award cyahembaga umukinnyi wa filime mwiza agiheshwa na filime yagaragayemo yitwa Lilies of the Field.

Ikindi wamenya kuri uyu mugabo ni uko atabaye mu ruganda rwa sinema gusa, ahubwo yanabaye Ambasaderi wa UNESCO kuva mu mwaka wa 2002-2007.

Sidney ahabwa umudali w’ishimwe na perezida Barack Obama.

Sidney mu birori by’isabukuru y’imyaka 90.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO