Sierra Leone:Abana bakomerekeye mu birori byarimo n’umukuru w’igihugu

Mu gihugu cya Sierra Leone haravugwa inkuru aho abana batari bamenyekana umubare bakomeretse ubwo bari bitabiriye ibirori byari byanatumiwemo umukuru w’iki gihugu.
Mu birori byari byitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Sierra Leone bwana Julius Maada Bio hamwe n’umugore we ubwo bari mu birori hagaragaye abantu benshi biganjemo abana batandukanye barimo gusohoka muri Stade ndetse iki gihe umukuru w’iki gihugu yarimo gutanga ibikoresho by’isuku.
Bivugwa ko hari ahantu habaye nk’ahahanuka maze abana baragwirirana bituma benshi muri bo batangira gukomereka.
Nyuma y’iyi nsanganya umukuru w’igihugu yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’uburyo aba bana bakomeretse ndetse yijeje abaturage ko agiye gufasha abagize ikibazo kuba bamererwa neza.