Phil peter yatunguwe n’uburyo abantu bakiriye indirimbo ye na Social Mula

Umunyamakuru Phil Peter umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro yasohoye indirimbo yise ‘Amata’ arikumwe na Social Mula avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu bayakiriyemo.

Mu kiganiro na Genesisbizz/Tv Phil Peter yatangaje ko kugeza ubu nyuma y’amasaha make iyo ndirimbo igiye hanze yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda bitewe n’ubutumwa bagiye bamuha.

Ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare kuri iyi ndirimbo, ni umushinga twateguye igihe kitari gito gusa kubera ibihe turimo tugenda duhura n’imbogamizi ariko turashimira cyane kuba ibashije gusohoka igahita yakirwa neza."

Abajijwe ku bijyanye n’imiririmbire iri muri iyo ndirimbo yatubwiye ko buri wese hagati yabo nk’abahanzi ndetse na producer Element bahuje imbaraga kugira ngo barebe ko indirimbo bifuzaga yaba nziza none babigezeho.

Ku ruhande rwa Socla Mula nawe yishimiye uko indirimbo Amata yakiriwe n’abakunzi b’umuziki, yabasabye gukomeza guteza imbere abahanzi muri rusange muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO