Sinema yitezweho gusakaza umuco nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga

Uruganda rwa sinema ni kimwe mu bishobora kwinjiriza amafaranga abantu benshi cyane nkuko biba no mu bindi bihugu aho uru ruganda rumaze gutera imbere.

U Rwanda ruri gukora ku mushinga ugamije kuzamura uruganda rwa sinema kuburyo abakora uyu mwuga wababyarira inyungu, bakarushaho kuwukora kinyamwuga.

Ikigo k’igihugu cy’iterambere giherutse gushyiraho ibiro bishya byiswe ‘Rwanda Film Office’ hagamijwe guteza imbere Sinema Nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga.

Guteza imbere impano z’abanyagihugu biri muri gahunda y’ubukungu bushingiye ku muvuduko, NST1. Kugera kuri iyi ntego leta yashyizeho gahunda zitandukanye harimo no gutegura inama mpuzamahanga ziga ku bibazo biri mu ruganda rwa sinema.

Ihuriro riheruka ryabaga ku nshuro ya kabiri I Kigali bizeye kungurana byinshi bigamije guteza imbere umwuga wabo. Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yari yakiriye iri huriro nyunguranabitekerezo, Rose Mary Mbabazi, minisitiri w’urubyiruko wari n’umushyitsi mukuru yasobanuye ko guteza imbere ibijyanye n’impano ari inzira yo guhangira imirimo urubyriruko.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Hon. Soraya Hakuziyaremye aherutse kubwira abitabiriye inama nyungurana bitekerezo ku ruganda rw’ubuhanzi n’umuco izwi nka CAX Weekend ko hakwiye kubaho guhindura ibitekerezo ku birebana no kwigana iby’abandi ndetse n’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge.

Yagize ati “Dukwiriye guhindura imitekerereze kubirebana no kwiyitirira iby’abandi ndetse n’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, ntituzuyaze gufata ingamba zo kubirengera”.

Hon. Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyatangije ikigo gishinzwe guteza imbere ibijyanye n’amafilimi, intego igamijwe ni ukugeza kure ibyerekeye sinema ku buryo birenga I gihugu bikaba mpuzamahanga.

Ibi nibiramuka bigezweho byitezweko umuco nyarwanda uzamenyekana ku rwego mpuzamahanga, ubukerarugendo bugatera imbere ari nako inkuru zerekeye imibereho y’abanyafurika zisakara ku isi hose.

Nkuko ibihugu byateye imbere byifashisha sinema mu gusakaza ibyo bemera. Kaliza Belise ushinzwe amahoteli n’ubukererarugendo muri RDB, yasobanuye ko iri huriro ari bumwe mu buryo I gihugu gikoresha mu kwishakamo ibisubizo.

Bitandukanye cyane n’izindi nzego z’ubuzima bw’igihugu yaba serivisi, inganda ndetse n’ubuhinzi bigize ubukungu bw’igihugu, john kwezi uyobora urugaga rwa sinema mu Rwanda we atunga agatoki isoko ry’u Rwanda ko ari nyirabayazana yo kutagira umusanzu batanga ku iterambere ry’igihugu.

Nubwo biri uko, muri leta zunze ubumwe z’amerika uruganda rwa sinema rutanga 10% ry’umusaruro mbumbe arenda kungana n’atangwa n’inganda z’inaha.

Ni mu gihe Abasobanukiwe neza n’ibijyanye n’amashusho bemeza ko umugabane w’afurika wahazahariye bitewe n’ibibi byiganza ku ruhando mpuzamahanga biwerekeye kandi hari n’ibiyiza biahri ariko bitavugwa.

Uru rugendo rutangiye ruzagaragaza isura nyayo y’afurika ku buryo abashoramari bazayigana ku bwinshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO