Sat-B Ngo yashimishijwe no kubona Meddy avuga ku kibazo cy’indirimbo yabo

Haciyemo igihe umuhanzi w’Umurundi Sat-B asohoye indirimbo yitwa ‘Beautiful’ yakoranye na Meddy. Icyo gihe byateje ikibazo kuberako Meddy atigeze ayamamaza ndetse ko atigeze anafasha uyu muhanzi ngo yitabire ifatwa ry’amashusho yayo.

Biramenyerewe ko iyo umuhanzi akoranye indirimbo na mugenzi we habaho ubufatanye buri umwe akayamamaza kugirango abafana be nabo bagerweho nibyo byiza.

Ubwo Sat-B yasohoraga indirimbo ye na Meddy byaje kugaragara ko Meddy we atigeze abishyira ku mbuga nkoranyambaga ze nkaho wenda atishimiye uwo mushinga, kugeza ubwo na Video yayo isohotse atayirimo.

Nyuma y’amezi asaga abiri igiye hanze ubu yamaze kugira umubare w’abantu bayirebye ugera kuri Miliyoni. Ibi byatumye Meddy agira icyo abivugaho asobanura ko n’ibyo bibazo byose atariwe byaturutseho.

Ati “Nishimira umuvandimwe wanjye kuva I Bujumbura. Hari benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Gusa ndashaka ko guca amazimwe, twagize ukutumvikana hamwe na Producer w’iyi ndirimbo kubera uburyo twifuzaga gukora kuko ntakindi kibazo cyabayeho.

Sat B ni umuhanzi ucisha make naba narahuye nawe kandi narabimukundiye. Munamushyigikire mujye ku rubuga rwa you tube mukurikirane ibikorwa bye kandi ukomeze akazi kawe keza Muvandi.”

Nyuma y’aya magambo ya Meddy Genesis TV yaganiriye n’uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy’I Burundi avuga ko yishimiye cyane kuba Meddy yagize icyo avuga kuri iyo ndirimbo bakoranye.

Yasobanuye ko ikibazo cyabayeho cyatewe koko n’uwo mu Producer ariko nanone ko we atashakaga ko iyo ndirimbo itinda cyane kuko yari imaze imyaka igera kuri ibiri yarakozwe.

Ati “Indirimbo yarakozwe hacamo igihe twarabuze Producer. Icyo gihe naje kuvugisha Meddy ngo tuyikorere ahandi arabyanga avuga ko yaba iri ku rwego rwo hasi mu buryo bw’amashusho.Yewe nemeye no kumutegera ngo aze tuyikore arabyanga.

Nyuma nibwo nafashe umwanzuro mbikora muri buriya buryo gusa ndashimira Meddy kuko ikintu cyingenzi yari yagikoze.”

Iyi ndirimbo ya Sat B na Meddy iri mu zigize E.P (Extended Play) yise Romantic Sound.


Mu mezi abiri indirimbo ya Meddy na Sat B imaze kurebwa n’abantu miliyoni

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO