
Amarira yawe antera inkovu
mbura ibyicaro iyo wijimye
nkabunza imitima iyo ushavuye
twakwiyunze
nyemerera umpe umwanya tuganire
nshiye bugufi
ibyishimo byawe ni ingenzi
sinshaka ko uryama ubabaye
nasinzira nte ufite ikiniga
umubiri uratengurwa
niyo rwose naba ndi kure
nkabunza imitima
ushavuye
twakwiyunze
nyemerera umpe umwanya tuganire
nshiye bugufi
ibyishimo byawe ni ingenzi
sinshaka ko uryama ubabaye X2