Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Christian Communications yamuritse ku mugaragaro ibihembo byiswe Sion Awards bizajya bitangwa bigahabwa abahanzi n’amatsinda akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abategura ibi bihembo bavuga ko iki gikorwa atari irushanwa cyangwa ihiganwa ahubwo bigamije gushimira abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana ubwitange ndetse n’umuhate bashyira muri uyu murimo kandi nta nyungu bategereje.
Nzahoyankuye Nicodeme umwe mu babitegura yagize Ati “Ntituje gukora amarushanwa cyangwa ngo dushyireho guhatana nkuko umuntu wese yabitekereza ahubwo tuje gushimira buri mwaka abahanzi, amakorari n’andi matsinda ku bwitange bakorana umurimo wo kuririmba ariko hagomba kugira abahabwa iri shimwe niyo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo guhitamo abazahabwa ibi bihembo.’’
Josue Shimwa, Umwe mu bayobozi ba Sion Awards yavuzeko abazitabira Sion Awards bazatoranywa hashingiye ku bihangano byabo byakozwe kuva muri 2019 kugeza 2021. Yanavuze kandi ko hazanibandwa ku buhanga n’ireme ryabyo.
Bimwe mu bizashingirwaho harimo kuba umuntu afite indirimbo imwe ku muhanzi ukizamuka, enye kuri Korari n’umuhanzi w’umwaka, eshatu ku muraperi w’umwaka n’ibindi.
Biteganijwe ko tariki ya 23 Ukuboza 2021 hazaba igitaramo cyo kumurika abazahatana mu byiciro binyuranye. Uwo munsi akaba ari nabwo gutora binyuze muri sms no mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibihembo no gutangaza abatsinze biteganijwe muri Mutarama 2022.
Ibyiciro n’ibihembo bazatanga iki gikorwa kiba ku nshuro ya mbere
Umugabo w’umwaka [Best Male Artist of the year: Agomba kuba ari umukirisitu; afite indirimbo enye z’amashusho zasohotse hagati ya 2019 na 2021, Audio na Video z’izo ndirimbo zikoze neza ndetse anakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka [Best Female artist of the year]: Agomba kuba ari umukiristu, afite indirimbo enye z’amashusho yasohoye hagati ya 2019 na 2021, Audio na Video z’izo ndirimbo zikoze neza ku rwego rwiza kandi akoresha imbuga nkoranyambaga nka Youtube.
Icyiciro cya Korali y’umwaka [Best Choir of the year]: Korali igomba kuba ifite itorero ibarizwamo, bafite indirimbo eshatu z’amashusho, Audio na Video zikoze neza kandi bari ku mbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cya Korali ikorera mu Ntara [Best Upcountry Choir of the year]: Korali igomba kuba yegamiye ku itorero, bafite indirimbo eshatu basohoye hagati ya 2019 na 2021, video na Audio zifite ireme kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cy’umuhanzi ukizamuka w’umwaka [Best Artist of the year]: Agomba kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo imwe y’amashusho na Audio imwe kandi ikoze neza n’amashusho ari meza akaba anakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cy’itsinda ry’abaramyi b’umwaka [Best Ministry, Group of the year]: Korali igomba kuba ifite idini ibarizwamo; bafite indirimbo eshatu zifite amashusho, video na Audio zifite ireme kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cy’indirimbo y’umwaka [Best Video of the year]: Kuba yanditse neza, ifite ubutumwa bwiza, amashusho ari meza, imyambarire ari myiza, akaba ari amashusho atanga igisobanuro kandi ubutumwa burimo bwubakiye ku ijambo ry’Imana.
Icyiciro cy’umuhanzi wa Hip Hop w’umwaka [Best Hip Hop of the year]: Kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo eshatu, akoresha imbuga nkoranyambaga, Audio y’indirimbo ye ikoze neza ndetse n’amashusho yayo akaba ari ku rwego rwiza.
Icyiciro cy’umuhanzi ukorera umuziki mu muhanga [Best Diaspora of the year]: Kuba ari umukirisitu, afite indirimbo enye yasohoye hagati ya 2019 na 2021, Audio zikoze neza kandi n’amashusho afite ireme anakoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyiciro cy’umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara [Upcountry artist of the year]: Kuba ari umukirisitu, afite indirimbo ebyiri yasohoye hagati ya 2019 na 2021, Audio na Video zikoze neza kandi zifite ireme kandi akaba akoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibihembo ku bazahatana muri Sion Awards:
Igihembo mu cyiciro Upcoming Artist ni 300.000 Frw ndetse no mu cyiciro Upcountry Artist ni 300.000 Frw. Ni mu gihe mu bindi byiciro byose bisigaye ari 500.000 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi.
Bavuga ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka
Umwihariko ni uko bazajya baha amafaranga bagakorera n’indirimbo abatsinze