Skol yumvikanye na Rayon Sport kuyiha M 214frw mu mwaka utaha w’imikino

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bw’inzibacyuho burangajwe imbere na Murenzi Abdallah, bwamaze kumvikana n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol kuyiha amafaranga miliyoni 217 mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sport bwashyize hanze ibikubiye mu byo baganiriye n’umufatanyabikorwa wabo Skol, batangaza ko ibyo yari yariyemeje kubaha mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/2020 yabibahaye, bemeranya n’ibyo agomba kubaha mu mwaka utaha w’imikino ko biziyongera.

Amakuru Genesis Tv ikesha bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports na B&B, nuko Umufatanyabikorwa Skol yiyemeje kuzaha Rayon Sport miliyoni 217 frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021.

Mu mafaranga Skol yemeye kubaha, harimo Miliyoni 120 barabaha mu ntoki, miliyoni 25 zo kugura imyambaro yo gukinana (Jersey), kubaha ikibuga gihwanye na miliyoni 48, ndetse n’amacumbi ahwanye na miliyoni miliyoni 24frw…

Mu rwandiko Murenzi Abdallah yandikiye abanyamakuru, bavuze ko mu gihe gito kiri imbere baraza gusinyana andi masezerano mashya na Skol yo kuyifasha mu gihe kiri imbere.
Perezida w’inzibacyuho Murenzi Abdallah ndetse na Ivan umuyobozi w’uruganda rwa Skol

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO