Sobanukirwa Pegasus, akamashu kifashishwa mu butasi no kuneka ibikomerezwa.

Nyuma y’iminsi mike ku isi humvikana inkuru zivuga kuneka abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye n’ibindi bikomerezwa bitandukanye bishinja ko hari abantu runaka binjiye mu mabanga yabo babika muri telephone, bakumviriza ibiganiro byabo kuri telefone bifashishije Pegasus, perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yahise ahindura telephone yari asanzwe akoresha nawe acyeka ko ashobora kuba yumvirizwa n’abantu runaka atazi bakoresheje Pegasus.


Emmanuel Macron ni umwe mu bahinduye telephone yirinda kugabwaho igitero.

Pegasus ni gahunda ya mudasobwa ishinzwe kuneka (spyware) yakozwe n’ikigo cyo muri Israel cyitwa NSO Group. Pegasus yubatse kuburyo iyo igeze muri telefone yawe, buri butumwa wakiriye n’ubwo wohereza ku mbuga nkoranyambaga zose ukoresha, ibiganiro ugirana n’abantu kuri telephone, amafoto, amajwi n’amashusho mwoherezanya, ahantu hose ugenda (GPS tracking), kugeza ku majwi yose ashobora kunyura mu ndangururamajwi za telephone yawe nubwo yaba izimije cyangwa utari kuyikoresha, aya makuru yose Pegasus irayafata bikarangira iyohereje ku bantu bakuneka kandi wowe ntubimenye.


Amakuru yo muri telephone zacu ashobora kwibwa kandi ntitubimenye.

Pegasus ni gahunda ya mudasobwa igurishwa na kompanyi ya Israel yitwa NSO Group, iyi kompanyi ivuga ko Pegasus iyigurisha guverinoma za leta z’ibihugu ndetse iyi kompanyi yanze gushyira hanze urutonde rw’ibihugu ikorana nabyo.

Amakuru dukesha urubuga rwa moneycontrol avuga ko nibura kugirango ubashe kuneka telephone 10 zo mu bwoko bwa iPhone ukoresheje Pegasus, wishyura amadolari y’America 650,000$ (603,863,400 RWF), mu gihe kuneka telephone 10 zo mu bwoko bwa android, wishyura amadolari y’America 500,000$ (503,219,500 RWF) naho kuneka telephone 5 zo mu bwoko bwa BlackBerry ukoresheje Pegasus, wishyura amadolari y’America 300,000$ (301,931,700 RWF). Si aka kayabo k’amafaranga wishyura kompanyi ya NSO Group gusa, ahubwo wongeraho amafaranga angana n’amadolari y’America 500,000$ (503,219,500 RWF) kugirango Pegasus bayishyire muri mudasobwa wifashisha kugirango iguhe amakuru y’abo wifuza kuneka (installation fees mu ndimi z’amahanga).


Kuneka ukoresheje Pegasus birahenda cyane.

Kugirango telephone yawe bayigabeho igitero bakoresheje Pegasus, bakohereza ubutumwa wabufungura, ukaba ukinguriye imiryango abashaka kukwiba amakuru n’amabanga ubika muri telephone yawe. Si ukukohereza ubutumwa gusa bifashisha igihe bakugabaho ibitero, abakugabaho ibitero bashobora kuguhamagara bakoresheje nimero utazi wayitaba , amabanga yawe yose ubitse bakaba bashobora kuyageraho ndetse niyo wakwanga kwitaba telephone yawe igihe bakugabyeho igitero bakoresheje uburyo bwo kuguhamagara, ugakupa telephone nabyo bituma binjira mu mabanga ya telephone ukoresha, kuba telephone yawe ifunguye gusa birahagije kuba bakugabaho igitero. Mu by’ukuri Pegasus nta buryo buhari wayirinda igihe wabaye bakugabyeho igitero.


Kwirinda kugabwaho igitero na Pegasus biragoye.

Mu bushakashatsi bwakozwe na David Pegg, umunyamakuru wa The Guardian ukora inkuru z’iperereza n’ubucukumbuzi, yavuze ko amakuru duhererekanya ku mbuga nkoranyambaga zitwizeza ko ayo makuru yacu arinzwe.

Ibyo bita end-to-end encryption, urugero nka whatsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye dukoresha, yavuzeko ubu bwirinzi burinda undi muntu kuba yakwiba aya makuru duhererekanya igihe dukoresha izi mbuga, yavuzeko ubu bwirinzi buhinduka ubusa imbere ya Pegasus kuko uyikoresha iyo yakugabyeho igitero, ubutumwa wakira, ubwo wohereza, amafoto, amajwi n’amashusho byose uhererekanya kuri whatsapp n’izindi mbuga zose ukoresha muri telephone yawe, uwakugabyeho igitero byose nawe arabibona. Pegasus ifite ubushobozi bwo kubasha kugaba ibitero kuri telephone zikoresha gahunda ya mudasobwa OS (Operating System ya IOS ) urugero nka iPhone na telephone zikoresha gahunda ya mudasobwa OS (Operating System ya Android ).

Buri bwoko bwa telephone waba utunze, bushobora kugabwaho igitero kandi amakuru ubitse muri telephone, ibyo uyivugiraho, ubutumwa wakiriye n’ubutumwa wohereza, byose bikagera ku bifuza kukuneka mu buryo bworoshye bakoresheje Pegasus.

Kugeza uyumunsi, nta buryo buhari bwakubwira ko telephone yawe yaba yaragabweho igitero amabanga n’amakuru yawe akaba yibwa n’abantu bakoresheje Pegasus. Abakora izi gahunda za mudasobwa zo kuneka no kwiba amakuru, bazikora kuburyo iyo zimaze kwinjira muri telephone yawe, ntacyo ziyihungabanyaho, irakomeza igakora nk’ibisanzwe kuburyo utabimenya. Mu rwego rwo kwirinda kugabwaho ibitero bigamije kwiba amakuru ubitse muri telephone yawe, ugirwa inama yo kwirinda gufungura ubutumwa utizeye kandi woherejwe n’abantu utazi, nanone ukwiye kwirinda gukanda ubutumwa bukwinjiza ku mashakiro utizeye (link mu ndimi z’amahanga).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO