Sobanukirwa amateka y’imyaka 60 ishize U Rwanda ruhawe ubwigenge

Buri mwaka tariki ya 01 Nyakanga U Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge, ni igihugu gifite amateka yihariye aho cyakolonijwe n’ibihugu bibiri.
Uyu munsi imyaka 60 irashize U Rwanda rubonye ubwigenge, ku itariki 27 Kamena 1962 inama idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yarateranye kugirango ikureho amasezerano yemereraga Ruanda-Urundi (Rwanda n’u Burundi) kuba igice gitegekwa kikagenzurwa n’Ababiligi.
Aya masezerano yarasheshwe U Rwanda rubona Ubwigenge ndetse hakurwaho ingoma ya cyami ndetse kuva icyo gihe hashyizweho Repubulika iyoborwa na Grégoire Kayibanda aba perezida wa mbere w’U Rwanda kuva mu 1962-1973.
U Rwanda n’Uburundi byose kuva mu 1890 byakolonijwe n’Ubudage, Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ya II ibi bihugu byombi byambuwe Ubudage bitewe n’ibihano bwafatiwe ku byaha by’intambara bwakoze.
Kuva mu mpera z’intambara ya II y’isi mu 1945, kuva icyo gihe U Rwanda rwakolonijwe n’Ububiligi.
Uyu munsi imyaka 60 irashize U Rwanda rubonye Ubwigenge.