Sobanukirwa bimwe mu byaranze Lina Medina wibarutse umwana afite imyaka 5 y’amavuko

Lina Mercela Medina de Jurado ni umugore ukomoka muri Amerika y’epfo ndetse yaciye agahigo gakomeye nyuma yo kwibaruka umwana we we w’imfura afite imyaka 5 y’amavuko gusa ndetse yakomeje kuvugisha abantu benshi amangambure.

Lina Medina yabonye izuba kuwa 23 Nzeli mu mwaka wa 1933 ndetse avukira ku Mugabane wa Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Peru.

Uyu mugore hashingiwe ku itariki yabyariyeho bigaragara ko yatwaye inda ataruzuza imyaka 5 y’amavuko nk’uko raporo yakozwe n’abaganga yabigaragaje.


Lina Medina yavukaga mu muryango w’abana 9, umuganga witaye kuri uyu mugore ubwo yabyaraga afite imyaka 5 y’amavuko yatangaje ko uyu mugore yari yaravukanye imisemburo ihambaye kuburyo yabashije gusama inda vuba mu gihe gitunguranye.

Lina Medina yibarutse afite imyaka 5 irengaho amezi 7 n’iminsi 21, ndetse uyu mugore aracyafite aka gahigo k’umugore mu mateka y’Isi wabyaye ari muto kurusha abandi ku Isi.

Mu myaka ye y’ubukuru Lina Medina yaje gukora mu bitaro bihererye mu murwa mukuru w’igihugu cya Peru witwa Lima ndetse binavugwa ko mu mwaka wa 1972 uyu mugore yaje kubyara undi mwana wa kabiri w’umuhungu.

Gusa mu mwaka wa 2002 Lina Medina yahakaniye ikinyamakuru Reuters yanga ku giha amakuru ajyanye n’aka gahigo yihariye ku Isi ko kubyara akiri muto kurusha abandi bose ku Isi.

Lina Medina ni umugore wabyaye ari muto kurusha abandi ku Isi kuko yari afite imyaka 5 y’amavuko

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO