Sobanukirwa byinshi ku cyumweru cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda dusoza kuri uyu wa 3 Ukuboza

Mu Rwanda hari kubera icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyatangiye kuwa 26 Ugushyingo aho gisozwa kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 28 Ukwakira Rwanda Chamber of Tourism ifite ubukerarugendo mu nshingano yatangaje ko u Rwanda rwitegura kwakira abantu basaga 2,000 baturutse hirya no hino baje gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:" Duharanire guhanga udushya mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Afurika mu kuzahura ubukungu."
Imwe mu ntego z’iki cyumweru cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda ni ukongera kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya covid-19 cyashegeshe bikomeye isi.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo, Kageruka Ariella , Ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yavuze ko hejuru ya 80% y’inzego z’abikorera zitandukanye zashegeshwe n’icyorezo cya covid-19 ubu ziri kuzahuka.
Mu bushakashatsi bwakozwe na RDB muri Mata uyu mwaka bwerekanye ko u Rwanda rwinjije amadovize yiyongereyeho 25% aho yavuye kuri miliyoni 131$ (140,730,549,000 RWF) mu 2020 akagera kuri miliyoni 164$ (176,181,756,000 RWF) mu 2021.
Mu 2021 ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo nibura habaruwe abantu basaga 200 baturutse imihanda itandukanye baje gusura u Rwanda.
Nyuma y’isozwa ry’iki cyumweru cyahariwe ubukerarugendo, Biteganyijwe ko haziyongera ubuhahirane yaba ubw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka, Ibi hakiyongeraho no guhanga imirimo mishya, Aho biteganyijwe ko nibura abantu 100 bagomba guhita batangira imirimo mishya.
Biteganyijwe ko mu gusoza iki cyumweru, Abahagarariye ibigo bitandukanye n’ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo bafatira hamwe ifunguro ndetse hagahembwa abahize abandi mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.
Frank Mugisha Gisha umuyobozi mukuru wa Rwanda Chamber of Tourism
Abagize Rwanda Chamber of Tourism
Icyumweru cy’ubukerarugendo ku nshuro ya mbere ubwo cyabaga mu Rwanda hagati ya tariki 24-27 Ugushyingo 2021