Sobanukirwa ibihugu biza ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore bakuramo inda

Gukuramo inda ni igikorwa gishobora kubaho ku bw’ipanuka cyangwa se bikaba bigambiriwe, bimwe mu bihugu byashyizeho itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu gihe ahandi ari icyaha cyizira, Gusa Ibi byose ntibibuza gutuma hagaragara umubare munini w’abakuramo inda.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore akuramo inda nk’’uburwayi cyangwa igihe akoze impanuka cyangwa imirimo ivunanye, ib bikaba bitandukanye n’abazikuramo ku bushake.
Usibye kuba bifatwa nk’icyaha imbere y’Abemera Imana, gukuramo inda usanga bigira amategeko n’amabwiriza bitewe na buri gihugu, ibi nibyo bituma umubare w’abakuramo inda ugenda urutanwa bitewe na buri gihugu.
Ubushakashatsi bwagaragaye muri raporo yakozwe na Alan Guttmacher Institute bwerekanye ko ibihugu biza ku isonga mu gukuramo inda biteye gutya:
1.Vietnam
Muri iki gihugu nibura abagore 83.3 mu bagore 1,000 batwite bakuramo inda, naho kugeza mu 2009 hakabarurwa inda 1,520,000 zakuwemo.
2.Romania
Muri iki gihugu nibura abagore 78 mu bagore 1,000 batwite bakuramo inda, naho kugeza mu 2009 hakabarurwa inda 394,000 zakuwemo.
3.Cuba
Muri iki gihugu nibura abagore 77 mu bagore 1,000 batwite bakuramo inda, naho kugeza mu 2009 hakabarurwa inda 209,000 zakuwemo.
4.Uburusiya
Muri iki gihugu nibura abagore 68.4 mu bagore 1,000 batwite bakuramo inda, naho kugeza mu 2009 hakabarurwa inda 2,287,300 zakuwemo.
5.Belarus
Muri iki gihugu nibura abagore 67.5 mu bagore 1,000 batwite bakuramo inda, naho kugeza mu 2009 hakabarurwa inda 155,000 zakuwemo.
Nibura umugore umwe muri batanu basama akuramo inda ku bushake, Kugeza ubu amwe mu mategeko yemera gukuramo inda igihe ishobora kumugwa nabi cyangwa igihe yafashwe ku ngufu cyangwa yarayitewe n’umufiteho ububasha cyangwa uwo bafitanye isano.
Bamwe mu baturage bigaragambya basaba ko gukuramo inda byakwemerwa n’amategeko