Ushobora kuba urwaye indwara y’agahinda gakabije utabizi

Agahinda gakabije ni indwara ikomeye ndetse benshi barayirwara ntibabimenye. Iyi ndwara nta muntu n’umwe uzi ikintu runaka cyiyitera gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 10 abashakashatsi bavuze ko bishobora gutuma urwara iyi ndwara y’agahinda gakabije, niba hari ibyo wakoraga ni byiza ko ubihagarika nyuma yo gusoma iyi nkuru.

Indwara y’agahinda gakabije (depression) ishobora guterwa n’uruhurirane rw’impamvu nyinshi ndetse ni imwe mu ndwara zica abantu benshi ku isi.

Bamwe barwara iyi ndwara mu gihe cy’uburwayi bukomeye abandi bakayirwara mu gihe bahuye n’impinduka mu buzima bwabo.

Dore bimwe mu bishobora gutera iyi ndwara

1. Ihohoterwa

Gukorerwa ihohoterwa yaba iry’umubiri cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibi byose bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo kurwara indwara y’agahinda gakabije (depression) mu minsi izakurikiraho.

2. Imyaka

Abantu bari mu myaka iri hejuru baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression).

Nanone abantu bari mu myaka yo hejuru usanga bakunda kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression) kubera impamvu zitandukanye nko kwibana no kubura abantu babafasha kuko baba bibana bagahora mu bwigunge.

3. Imiti

Ikoreshwa ry’imiti itandukanye nka isotretinoin ikoreshwa mu kivura cancer zitandukanye no kuvura ibiheri byo mu maso, corticosteroids iyi ikaba ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye nka asthma, arthritis na lupus yose ishobora kongera ibyago byo kurwara indwara y’agahinda gakabije.

4. Amakimbirane

Indwara y’agahinda gakabije umuntu ashobora kuyirwara bitewe no kugirana amakimbirane n’inshuti cyangwa umwe mu banyamuryango.

5. Urupfu

Agahinda umuntu aterwa no gupfusha uwo yakundaga gashobora kumuviramo indwara y’agahinda gakabije (depression) nubwo urupfu ari ikintu gisanzwe kiba.

Abenshi iyo bapfushije uwo bakundaga kubyakira birabananira bakagira agahinda kenshi ariko gashobora kubaviramo uburwayi bw’agahinda gakabije (depression).

6. Igitsina

Abagore nibo bantu bantu bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression) ndetse abashakashatsi bavuga ko bishobora kuba biterwa n’imihindagurikire y’imisemburo bahura nayo mu bihe bitandukanye.

Abashakashatsi bakomeza bavuga ko iyi myivumbagatanyo n’imihindagurikire y’imisemburo ishobora kuba igira uruhare mu kubarinda kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression).

7. Gukoresha nabi ibintu runaka

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa Webmd bwerekanye ko 30% by’abantu bakoresha ibintu runaka nabi bibaviramo kurwara indwara y’agahinda gakabije (depression) bitewe no gukoresha nabi ibyo bintu.

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha nabi imiti cyangwa inzoga byose bishobora kukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression).

Hari benshi bahura n’ibibazo bakanywa inzoga nyinshi kugirango babyibagirwe gusa uru rubuga rukomeza ruvuga ko inzoga zigufasha kwibagirwa ibibazo mu gihe gito ariko nyuma zagushiramo ukamererwa nabi kurushaho.

8. Ibibazo byihariye

Indwara y’agahinda gakabije (depression) ishobora guterwa n’ibibazo bitandukanye nko guhabwa akato bitewe n’uburwayi runaka.

Aha twavuga nk’abarwayi b’indwara zo mu mutwe bashobora kwirukanwa mu miryango yabo ndetse bagahabwa akato muri rubanda bigatuma biheba bakumva ko ntacyo bamaze bikabaviramo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.

9. Gutera intambwe nshya mu buzima

Buri ntambwe nziza uteye mu buzima nko kubona akazi gashya, kurangiza amashuri ya kaminuza cyangwa gushaka (umugore/umugabo) byose bishobora kukuviramo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.

Ushobora gushaka umufasha mwubakana urugo akaguhoza ku nkeke bikakuviramo kubaho ubuzima busigaye utishimye, ibi nibyo bishobora kukuviramo indwara y’agahinda gakabije.

Ushobora kurangiza amashuri watekereza ubuzima ugiye kubamo bwo hanze kandi nta n’akazi ufite bikagutera kwiheba kuburyo wumva nta ejo hazaza ufite, ibi iyo bikomeje bishobora kukuviramo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.

Ushobora kubona akazi gashya ariko ukagahuriramo n’ibigeragezo nko kwakwa ruswa y’igitsina kugirango utirukanwa ku kazi.

Imibare yakozwe n’urubuga rwa Zety ivuga ko 28% by’abagabo na 27% by’abagore bose baryamanye n’abakoresha babo kugirango bahabwe akazi.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Zety bwagaragaje ko 3.4% by’abantu bemeye kuryamana n’abakoresha babo kugirango bahabwe akazi birangira birukanwe, ibi bikaba bishobora kubaviramo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.

10. Uruhererekane

Ushobora kurwara indwara y’agahinda gakabije (depression) uyikomoye ku ruhererekane rw’umuryango bitewe n’imimerere umubyeyi wawe yarimo igihe yari agutwite.

Niba umubyeyi ahozwa ku nkeke cyangwa agakorerwa ihohoterwa igihe atwite, icyo gihe umwana azabyara aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije ndetse rimwe na rimwe bikaba byanamuviramo ihungabana ryo mu mutwe.


Irinde kunywa inzoga wibwira ko zigukemurira ibibazo kuko ahubwo zirushaho kubyongera.


Irinde guteza intonganya n’amakimbirane hagati yawe n’abandi kuko bishobora kuviramo mugenzi wawe kurwara indwara y’agahinda gakabije ndetse bishobora no kumuviramo kwiyahura.

Ingingo ya 147 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko kwiyahura bidahanirwa, ariko umuntu wese woshya undi kwiyahura, ufasha undi kwiyahura, utuma undi yiyahura kubera kumutoteza, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko 5% by’abantu bari hejuru y’imyaka y’ubukure aribo barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO