Sobanukirwa ibyago bikomeye biba ku bantu baraza telefone iruhande rwabo

Benshi muri twe bimaze kuba akamenyero ko turarana telefone hafi yacu kandi nyamara zishobora guteza ibyago birimo kuduturikana no kwibasirwa na kanseri zitandukanye.

Kugeza uyu munsi kuba waraza telefone iruhande rwawe byonyine ntibikubuza gusinzira neza gusa kuko uba ushyugumbwa uyikoraho uyicana buri kanya ahubwo bishobora no kukuvutsa ubuzima no gukuramo indwara zidakira zirimo na kanseri.

Uyu munsi kuba telefone yarabaye kimwe mu gikoresho cy’ibanze, ikaba ariyo dukoresha mu kazi, ikatubyutsa, igakora hafi buri kimwe, Bituma bamwe banayisegura iyo baryamye kugirango ibe iri hafi aho bashobora kuyibona, Nyamara ibi ni bibi cyane ku buzima.

Dore zimwe mu ngaruka zibasira abakunda kuraza telefone iruhande rwabo.

Telefone ishobora guteza inkongi y’umuriro


Benshi mu baraza telefone munsi y’umusego bishobora kurangira zituritse cyangwa zigateza inkongi z’imiriro.

Muri Nyakanga 2014, i Texas umukobwa umwe yigeje kubyutswa n’ibintu yumvaga binuka , aza gusanga ni umusego watangiye gushya yari yabitsemo telefone ndetse abandi benshi bagiye baturikanwa nazo.

Tugirwa inama yo kuzimya telefone cyangwa se tukazishyira mu ntera ya metero uvuye aho turyamye

Telefone irekura imirasire y’uburozi


Iyo turyamye kabone nubwo telefone iba izimije ubona itaka ariko buriya iba irekura imirasire isaga igipimo cya 900MHz.

Iyo iteka turyama telefone yegereye umutwe igihe kirekire, bishobora kutuviramo indwara z’umutwe udakira no kwangiza ubwonko hakiyongeraho n’indwara za kanseri.

Telefone zidutera ibibazo by’igihe kirekire


Telefone zirekura urumuri rw’ubururu, Ubushakashatsi bugaragaza ko uru rumuri rugira uruhare mu kwangiza uruziga rw’uburyo dusinzira n’ikorwa ry’umusemburo wa Melatonin utuma tugira ibitotsi.

Uko biba kenshi bituma umuntu ananirwa gusinzira bitewe no kwangirika k’uruziga rw’uburyo dusinzira, ibi bishobora gutuma ugira umusaruro muke mu kazi cyangwa uburwayi butandukanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO