Sobanukirwa impamvu abahanga mu mirire badushishikariza kurya sezame

Abahanga mu mirire usanga badushishikariza kurya indyo yuzuye, Gusa andi mafunguro dukwiye kwitaho ni sezame kuko ari ingirakamaro cyane ndetse zidufasha kuturinda indwara zitandukanye zirimo kanseri zikanafasha abifuza kongera ibiro.

Sezame ni amafunguro agaragara nk’utubuto duto cyane, Ni ingirakamaro ku buzima bwacu ndetse abatazirya bahomba byinshi.

Isis Lima, Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mirire, Uyu yatangaje ko sezame ari ingenzi cyane ku bagira ibibazo by’impatwe ndetse zirinda ubushye bw’imbere mu mubiri n’ubwoko butandukanye bwa kanseri.

Ese sezame ziribwa gute ?

Sezame kuko ari amafunguro aboneka mu ishusho y’utubuto, nibura tugirwa inama yo kurya hagati y’akayiko kamwe na tubiri ku munsi, Gusa ukitondera kuzirira rimwe imbumbe atari mu ifunguro rimwe.

Hari abahitamo kuzirya ari mbisi bakazihekenya cyangwa zongewe kuyandi mafunguro nka salade, imigati , ibisuguti n’ibindi bitandukanye.

Sezame ishobora kongerwa ku mafunguro atandukanye

Ingaruka nziza za sezame

. Sezame iyo ifashwe mu ngano nini, Ishobora kuba igisubizo ku bifuza kongera ibiro dore ko mu magarama 100 gusa hasangwamo kcal 573 (kcal= kilocalories)

.Sezame ikungahaye ku kinyabutabire cyitwa sesamin gifasha kugabanya ibinure bibi mu mubiri, Bityo bigafasha kwirinda indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

.Sezame nanone ikungahaye ku binyabutabire bya fatty acids na Vitamin E, Ibi bikarinda umubiri ubushye bw’imbere n’uburozi.

Sezame ifatiye runini umubiri wacu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO