Sobanukirwa impamvu uyu munsi tariki 1 Mata wahariwe kubeshya

Ku ngengabihe turi tariki ya 1 Mata 2022, Ndetse uyu munsi hari abantu bari bubeshye n’ababeshywa benshi kuko uyu munsi wahariwe kubeshya. Ariko se mu by’ukuri imvano y’uyu munsi yaba ari iyihe ?

Umunsi wahariwe kubeshya watangiye kwizihizwa kera cyane ndetse ugaragara mu mico itandukanye n’ubwo kugeza uyu munsi kubasha gusobanura inkomoko yawo ari ingorabahizi.

Bamwe mu bahanga mu by’amateka basobanura inkomoko y’uyu munsi bakayihera mu myaka ya 1582 ubwo Abafaransa bavaga ku ngengabihe ya Julian bagakoresha iya Gregorian dukoresha uyu munsi.

Muri icyo gihe ingengabihe ya Julian kimwe n’iy’Abahindu umwaka mushya kuri bo watangiraga ku itariki ya 1 Mata, Icyo gihe rero abantu batabashaga gukurikira amakuru ngo bamenye ko umwaka utangira ku itariki ya 1 Mutarama bo bagakomeza kuwizihiza ku itariki ya 1 Mata bahabwaga urw’amenyo bakabita ’Abaswa ba Mata’.

Ibi byaterwaga n’uko akenshi babaga bakoresha ingengabihe itandukanye n’iyo dukoresha uyu munsi, Ibi byatumaga babaseka cyane ndetse bakabambika ibikarito bishushanyijeho amafi ku migongo yabo bitaga ’poisson d’avril’ bishushanya ifi ntoya, ifatwa n’umutego byoroshye kandi byoroshye gushukika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO