Sobanukirwa inkomoko y’umunsi wa Saint Valentin turimo kwizihiza uyu munsi

Umunsi wa Saint Valentin ni umunsi wahariwe abakundana ndetse witiriwe mutagatifu Valentin icyakora kuri uyu munsi haba ibintu bitandukanye hagati y’abakundana aho bamwe birangira urukundo rwabo rubaye amarira cyangwa se ugasanga bamwe baratandukanye dore ko birangira bamwe bifuje ko abakunzi babo babakorera ibirenze urugero.
Saint Valantin ni umunsi wahariwe abakundana ndetse wizihizwa buri mwaka kuwa 14 Gashyantare ndetse uyu munsdi ufitanye isano ikomeye na Kiliziya Gatolika y’I Roma ndetse uyu munsi washyizweho bwa mbere na Kiliziya Gatolika mu rwego rwo kwibuka abatagatifu bishwe bahowe Imana.
Ubusanzwe aba batagatifu bahowe Imana harimo Valentin w’i Roma hamwe na Valantin wa Terni.
Uyu valentin wa Roma yari umupadiri wishwe mu mwaka wa 269 naho valentin wa Terni akaba bishop we akaba yarishwe muri 273 ku itegeko ry’umwami w’abami Aurelian aza kongerwa ku rutonde rw’abatagatifu na papa Gelasius wa I mu mwaka wa 496.
Uyu valentin wa Roma mbere yo kwicwa yabanje gufungwa azira gusezeranya abakundana muburyo butemewe.
Muri ikigihe abasore b’ingaragu ntibari bemerewe kurongora, kuko iki gihe ntamugabo wajyaga ku rugamba, benshi bahitagamo kurongora kugirango batazajyanwa kurwana intambara ku gahato,
Si ibi gusa uyu mugabo yazize kuko ubwe yabwiye umwami w’abami w’ubwami bw’abaromani, Claudius wa II ko akwiye guhinduka umukiristo akava mu idini n’imigenzo ya gipagani y’Abaroma ngo kugirango arokore ubugingo bwe.
Nyuma Claudius yatangajwe cyane n’amagambo y’uyu mugabo, maze amutumaho baraganira, maze abwira valentin ko ahubwo we akwiye gushyira hasi ubwo bukiristu bwe, akayoboka idini y’Abaromani, Ibi valentin ntiyabikozwaga kuko yabafataga nk’abahakanyi, iki gihe yahisemo gusuzugura ubusabe bw’umwami w’ubwami bw’Abaromani.
Icyavuyemo aha ni ugucibwa igihanga, gusa mbere yo kwicwa bivugwa ko yakoze igitangaza, agahumura Julia, uyu akaba umukobwa wa Asterius wari ukuriye uburoko yabanje gufungirwamo, n’uko nyuma amwandikira urwandiko
asinyaho avug ati :ruturutse kwa valentin wawe
Iyi migenzereze iracyakoreshwa n’uyu munsi aho abakundana , igitsina gabo kuri uyu munsi usanga bahindutse ba valentin, naho igitsinagore bakitwa ba valentine.
Icyakora nubwo uyu munsi wahariwe abakundana asunga ahubwo haba ibintu bitandukanye dore ko bamwe batandukana ku bwinshi n’abakunzi babo ndetse abandi ugasanga batwaye inda zitateguwe mu rwego rwo gushaka gushimisha birenze abakunzi babo.