Sobanukirwa neza jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yibukwa ku nshuro ya 28

Buri mwaka tariki 7 Mata U Rwanda n’isi yose muri rusange byibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Ibikorwa byo kwibuka bikaba bimara iminsi 100 ingana n’igihe jenoside yamaze ariko bikabanzirizwa n’icyumweru cyo kwibuka.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Ni byiza gusobanukirwa ibigenderwaho kugirango igikorwa runaka cyitwe jenoside.

Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Hari ibyo dukwiye kumenya no gusobanukirwa kuri jenoside.

Mu nyandiko yashyizwe hanze n’urubuga rwa Ibuka, ivuga ku bikorwa bitanu bituma ikintu runaka cyitwa jenoside.

Ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:
. Kwica abantu bagize itsinda runaka.
.Gutoteza ku bushake mu buryo bwangiza ibitekerezo by’itsinda ry’abantu runaka.
. Gutoteza no guhoza ku nkeke itsinda ry’abantu runaka ugamije kubangiza ku mubiri.
.Gushyiraho uburyo bwo guca urubyaro ku bagize itsinda runaka ry’abantu.
.Gutandukanya abana b’itsinda runaka n’imiryango yabo hifashishijwe imbaraga, Ukabajyana mu miryango batazi ndetse badafitanye isano.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ifite umwihariko, kuko yabonetsemo umubare munini w’abishwe mu gihe gito.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na MINALOC mu 2002 yerekana ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yapfiriyemo abagera kuri 1,070,014 mu minsi 100 gusa.

Undi mwihariko ni uko iyi jenoside yagaragayemo abaturage basanzwe bishe bagenzi babo ndetse abandi bakica abo bafitanye isano ya hafi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO