Sobanukirwa uwa gatanu mutagatifu wizihizwa uyu munsi n’ibyo abakristu baziririjwe gukora

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata 2022, Abakristu barizihiza uwa gatanu mutagatifu, Ni umunsi ufite byinshi usobanuye ku bakristu ndetse ni umunsi w’ikiruhuko mu bihugu bitandukanye. Muri iyi nkuru turagaruka ku mvo n’imvano y’uyu munsi n’igisobanuro cyawo.

Uwa gatanu mutagatifu, ni umunsi wizihizwa mbere ya Pasika, aho abakristu babikora bibuka urupfu rwa Yezu (Yesu) wabambwe ku musaraba akababera incungu y’ibyaha byabo kuko yabambwe ku munsi nk’uyu azuka ku munsi wa gatatu ariho ku cyumweru cya Pasika.

Uyu munsi ubanzirizwa n’igisibo gitagatifu kimara iminsi 40, Kugeza mu kinyejana cya kane, Ifunguro rya nyuma Yezu (Yesu) yasangiye n’abigishwa be, urupfu rwe hamwe n’izuka rye byose byizihizwaga ku munsi umwe, ariwo mugoroba w’ijoro ribanziriza pasika.

Kuva ubwo iyo minsi mikuru uko ari itatu yaratandukanyijwe buri umwe ukajya wibukwa ukwawo.

Ku wa gatanu mutagatifu, hari imigenzo n’imiziririzo abakristu bagomba gukurikiza,
Dore ibintu umunani bagomba kwirinda:

1. Birabujijwe gukoresha imisumari cyangwa kugira aho uhurira n’ ibikoresho by’ibyuma ibyo ari byo byose

2. Birabujijwe guhinga igihingwa icyo aricyo cyose cyangwa gucukura ubutaka mu buryo ubwo aribwo bwose

3. Birabujijwe gufura imyenda ku wa gatanu mutagatifu

4. Abana ntibemerewe kurira ibiti ku wa gatanu mutagatifu

5. Abafite imirimo, ntibemerewe gukora ku wa gatanu mutagatifu

6. Ntibyemewe kurya cyangwa kunywa icyo aricyo cyose kirimo vinegar (ikoreshwa mu gutunganya amafunguro) cyangwa umwenya, ku wa gatanu mutagatifu

7. Nta mirimo yo mu rugo igomba gukorwa ku wa gatanu mutagatifu

8. Birabujijwe kurya inyama ku wa gatanu mutagatifu

Umuryango mugari wa Genesis TV ubifurije uwa Gatanu Mutagatifu mwiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO