Social Mula avuze ku kibazo cy’abahanzi badahabwa agaciro aboneraho no kwihaniza itangazamakuru

Umuhanzi Social Mula nawe yagize icyo atangaza ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi ndetse aboneraho n’umwanya wo kwihanangiriza itangazamakuru ritangaza amakuru y’ibihuha.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye uyu muhanzi yatangaje ko bimwe mu bintu birimo kuba ku bahanzi uyu munsi ngo byahozeho kuva mbere ndetse avuga ko ntaho bishobora kugeza umuziki Nyarwanda.
Ibi Social Mula abitangaje nyuma y’ikibazo cyagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi The Ben ubwo Kenny Sol yangaga kuririmba aho yatangaje ko yasuzuguwe na bwana David Bayingana ndetse akanavuga ko hari amasezerano atarubahirijwe bigatuma atabasha kuririmba.
Social Mula kandi yahise yihanangiriza itangazamakuru rikunda kwandika inkuru zidafatika ahubwo rikihutira gutangaza inkuru zisenya.
Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Kenny Sol yashyize hanze itangazo ritamaza uburiganya yakorewe mu gitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyari cyatumiwemo umuhanzi @theben3 bituma benshi mu bahanzi Nyarwanda batangira guhaguruka.