Social Mula yakoresheje Fofo na Ndimbati mu mashusho y’indirimbo nshya ‘Marigarita’

Social Mula waherukaga gusohora indirimbo yitwa “Mi Amor” yasohoye indi nshya yitwa “Marigarita” aho mu mashusho yayo hagaragaramo Ndimbati na Fofo bakina muri Filime ya Papa Sava.

Nkuko Umuhanzi Social Mula aherutse kubitangariza Genesis Tv ko nta rungu azicisha abafana be nyuma y’ukwezi kumwe asohoye indirimbo yahise abaha n’indi yazanye n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo nshya ya Social Mula yayise “Marigarita”, aba aririmba avuga ku mukobwa ukunda kubaho mu buzima buhenze harimo no kunywa inzoga ndetse n’ibiryo byo mu kabari…Aba aririmba ubuzima bw’uwo mukobwa akavuga ko we atabivamo.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo hagaragamo Fofo uzwi muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko ari nawe ukina nka Marigarita.

Abandi bagaragara muri iyo ndirimbo harimo na Ndimbati nawe wamenyekaniye muri iyo filime ya Papa Sava.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Jay P afatanyije na Bob Pro naho amashusho yo akorwa na Bob Chris Raheem.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO