Social Mulla yerekanye ibyiza nyaburanga byo ku ivuko rye mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Socila Mula yasohoye indirimbo nshya y’urukundo yise “Mi Amor” avuga ko yayikoreye ku ivuko ry’iwabo ku Rwesero mu rwego rwo kwerekana uburanga bwaho.

Social Mulla asohoye iyi ndirimbo mugihe yaheruka iyo yakoze avuga ku cyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri ibi bihe.

Aganira na Genesis TV uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye ku ivuko iwabo ku kiyaga cya Muhazi.

Ati “Amashusho y’iyi ndirimbo nayafatitye munsi yo mu rugo. Iwacu ni ahantu heza ahubwo nari narakererewe kuhakorera kuko numvaga mbafitiye umwenda, ndumva nzanaririmba n’ubwiza bwaho bwihariye gusa mba ngomba no kuhakorera cyane kugirango nerekane uburanga bwaho.”

Uyu muhanzi uheruka kumurika Album ye ya mbere yise “Ma vie” umwaka ushize avuga ko iyi ashyize hanze ari nk’integuza kuri Album ya kabiri.


Social Mula yakoreye iyi ndirimbo kuri Muhazi


Ibi ni kamwe mu bigaragara mu mashusho y’indirimbo ye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO