SOMALIYA: Inyota y’ubuyobozi ntisanzwe abakandida 39 bari kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu

Abakandida 39 nibo bakomeje guhatanira kuzishakamo ugomba kuzaba umukuru w’iki gihugu aho abenshi bakomeje kubyibazaho nyuma y’igihe iki gihugu cyimaze mu ntambara.

Uyu ni wo mubare munini wa mbere ubonetse w’abiyamamariza kuyobora iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.

Aya matora yagombaga kuba mu 2020 ariko aza kugenda asubikwa mu bihe bitandukanye kubera amakimbirane ashingiye kuri politiki.

Aba bakandida barangajwe imbere na Perezida ucyuye igihe Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmajo wahisemo kongera kwiyamamaza nyuma y’aho manda ye imaze umwaka urenga yararangiye.

Farmajo aramutse atsinze amatora yaba abaye Perezida wa mbere wongeye gutorerwa indi manda mu mateka y’iki gihugu.

Umukuru w’Igihugu muri Somalia ashyirwaho biciye mu matora akorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO