Sosiyete za mbere Eshanu zikize ku Isi muri uyu mwaka

Uko isi itera imbere mu bintu bitandukanye byaje kugaragara ko amasosiyete manini kw’isi abona inyungu z’ubukungu bukomeye agendeye kuko yinjiza amamiliyari, bigendeye ku ihindagurika ry’amasoko y’imari.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Finance Times kivuga ko impamvu ayo masosiyete yinjiza amamiliyari menshi ari uko atanga umutekano uhagije ugereranyije n’ishoramari risanzwe.

Igitekerezo cyo kugurisha ubwacyo gishobora gutandukana gato hagati y’amasosiyete ndetse n’ibihugu, mu bisanzwe aho bivugwa ko amafaranga menshi ayo masosiyete yinjiza ava mu bikorwa bisanzwe by’ubucuruzi nko kugurisha ibicuruzwa ndetse no gutanga serivise nziza ku bakiriya.

Reba Urutonde rw’amasosiyete 5 manini cyane kw’isi mu mwaka wa 2021

1. Walmart

Walmart ni sosiyete mpuzamahanga y’abanyamerika izobereye mu gukwirakwiza ibikoresho bitandukanye yashinzwe muri 1962 n’umugabo witwa Sam Walton.

Kugeza ubu sosiyete ya Walmart niyo sosiyete nini kw’isi kuko ikoresha abantu miliyoni 2.3 mu maguriro manini (Super market ) Zigera ku 11.0000, ikagira nizo bita hypermarket mu bihugu 27. Ikindi ifatwa nk’ikigo cya mbere gikoresha abakozi benshi muri Amerika aho gifite abakozi basaga miliyoni 1 na 200. Walmart ifite umutungo ungana na Miliyari 523.96 z’amadorali.

2. Sinopec

Sinopec ni sosiyete y’abashinwa icuruza ibijyanye na peteroli n’ibindi bifite aho bihurira n’ubutabire ifite umutungo wa Miliyali 407 z’amadorali.

3. State Grid

State Grid ni isosiyete y’Abashinwa ikora imiyoboro minini, itwara kandi ikwirakwiza amashanyarazi ku isi ukurikije umubare w’abakozi aho ifite abangana na 1.564.000, State Grid ifite umutungo ungana na Miliyari 383.91z’amadorali.

4. China National Petroleum

China National Petroleum ni sosiyete ya Leta y’ubushinwa ikora ubucuruzi bwa Peteroli ifite umutungo ungana na Miliyari 379.13 z’amadorali.

5. Royal Dutch Shell

Royal Dutch Shell ni isosiyete y’Abongereza n’Abaholandi ikora ibijyanye n’ubururuzi bw’ibikomoka kuri peteroli ikaba imwe mu masosiyete akomeye mpuzamahanga akora ubwo bucuruzi, Ifite Umutungo wa Miliyari 352.11.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO