Sri Lanka: Kubera ikibazo cy’ubukene abaturage binjiye mu biro bya Perezida ngo bamweguze

Muri Sri Lanka, habereye imyigaragambyo ikomeye kugeza ubwo Perezida yafashe umwanzuro wo guhunga. Abaturage binjiye mu biro bye ahitwa Colombo bateza akavuyo gahambaye.
Aba baturage bigaragambije baturutse impande zose z’igihugu ndetse bakoze urugendo berekeza i Colombo basaba ko Perezida yegura akava ku butegetsi kubera ikibazo kijyanye n’imibereho itifashe neza.
Magingo aya biravugwa ko Perezida yahungishijwe ubu yimuriwe ahantu hizewe.
Igihugu gifite ikibazo cy’ifaranga rikomeje gutakaza agaciro mu buryo bukabije kandi ikibazo cy’ibiribwa, lisansi n’imiti ni ingorabahizi.
Ibihumbi by’abigaragambyaga barwanya leta bagiye mu murwa mukuru ndetse abayobozi babo babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bamwe bakodesheje za gari ya moshi kugira ngo bagereyo.
Bivugwa ko polisi yarashe amasasu mu kirere kandi ikoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo igerageze kubuza imbaga yari yarakaye kwinjira kwa Perezida, ariko ntiyabasha kubuza bamwe mu mbaga kwinjira.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ati: "Perezida yajyanywe ahari umutekano.Aracyari perezida, arinzwe n’umutwe wa gisirikare."