Sri Lanka:Urose nabi burinda bucya Sri Lanka hatowe perezida mushya usanzwe wangwa n’abaturage

Inkuru ya BBC ivuga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Sri Lanka bemeje ko Minisitiri w’Intebe,Ranil Wickremesinghe ariwe uba perezida mushya w’iki gihugu gusa n’ubundi nawe yanzwe n’abaturage b’iki gihugu ku buryo bukomeye.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ahawe izi nshingano mu bihe bikomeye cyane bijyanye nuko iki gihugu gifite ibibazo by’ubukungu butifashe neza.

Uyu mugabo yahanganye na mugenzi we witwa Dallus Allahaperuma aho yamutsinze ku majwi agera kuri 134 kuri 82 mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ibi bibaye mu gihe uwari uyoboye Sri Lanka ariwe bwana Gotabaya Rajapaksa ahungiye igihugu akerekeza mu birwa bya Maldives aho yahunze mu cyumweru gishize.

Nubwo yahungiye muri Maldives ntabwo byamworoheye kuko naho yaje kuhava ahungira muri Sengapore nyuma yo guterwa n’abaturage ba Sri Lanka n’ubundi babaga mu birwa bya Maldives.

Ntabwo n’ubundi abaturage bakunda uyu muyobozi mushya kuko nawe bahise bamusaba ko yakwegura ku buyobozi nyuma y’aho yatorewe kuba minisitiri w’intebe mu kwezi kwa Gicurasi ndetse n’ubundi byakomeje kuvugwa ko yari inkoramutima ya perezida ucyuye igihe bwana Gotabaya Rajapaska.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO