Stade ya Kigali I Nyamirambo nyuma yo kuvugururwa ubu irimo kwaka

Kugeza ubu Stade ya Kigali ibarizwa i Nyamirambo yagaragaye mu isura nshya ndetse uyu munsi nibwo biteganyijwe ko isurwa ku mugaragaro aho ibikorwa byo gutaha iyi Stade birangajwe imbere na Perezida wa Repubulika hamwe na Gianni Infantino uyobora FIFA.
Kubaka iyi sitade byatangiye ku wa 4 Mutarama 2023, ubu yararangiye aho bimwe mu bice bigize Stade ya Kigali byasenywe, hagashyirwaho ibishya.
Kugeza ubu iyi stade yari isanzwe ikinirwaho n’amakipe agera kuri arindwi niyo yari asanzwe ahakinira gusa kuri ubu aya makipe yahisemo gukinira ku bindi bibuga ubwo iki kibuga cyasanwaga.
Kugeza ubu biteganyijwe ko kandi iyi stade igomba guhabwa izina rishya mu rwego rwo gguha icyubahiro Umunya Brazil Pele witabye Imana ndetse biteganyijwe ko iyi Stade igomba kwitwa Pele Kigali Stadium.