Steve Harvey wayoboye ibirori bya Miss Universe 2015 akibeshya yemejwe mu bazaza I Kigali

Steve Harvey wayoboye ibirori bya Miss Universe 2015 akibeshya yiyongereye ku bindi byamamare birimo Akon, Idris Elba, Djimon Hounsou, Les Nubians, D’Banj n’abandi mu bazitabira inama nyunguranabitekerezo ku muziki n’umuco izabera mu Rwanda.

Iyi nama izabera I Kigali mu Intare Conference Arena, iteganijwe ku matariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 18 Mutarama 2020.

Iyi nama yiswe ‘Creative Africa Exchange’ cyangwa se CAX Weekend Igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere no guhanga udushya muri Afurika.

Steve Harvey wayoboye ibirori bya Miss Universe mu mwaka wa2015 akibeshya agatangaza ko Umunya-Colombia yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze ikamba ari irya Nyampinga wa Philippines naho Miss Colombia aba igisonga cya mbere, byemejwe ko nawe azitabira iyi nama.

Amazina ye ya nyayo ni Broderick Stephen Harvey, ariko akaba azwi nka Steve Harvey. Ni Umunyamerika w’umunyarwenya, umunyamakuru w’umushyushyarugamba ndetse akaba n’umushabitsi.

Ayobora ibiganiro bizwi nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud.

Kuva mu mwaka wa 2015 ayobora ibirori by’amarushanwa azwi nka Miss Universe ndetse na Fox’s New Year’s Eve kuva mu mwaka wa 2017.

Harvey yatangiye uyu mwuga nk’umunyarwenya, ahagana mu mwaka wa 1987. Yanditse ibitabo birimo icyaguzwe cyane kizwi nka ‘Act Like a Lady, Think Like a Man’, yashyize ahagaragara muri Werurwe 2009.

CAX Weekend ni uruhererekane rw’ibikorwa byateguwe muri gahunda ya CAX bigamije guhuza abanyempano b’abanyafurika mu rwego rwa muzika, ubugeni, imideri, ubuvanganzo, ubwanditsi, filimi, na televiziyo.

Gahunda ya CAX igamije koroshya ishoramari mu bijyanye n’umuco binyuze mu burezi, ubucuruzi n’inganda mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO