Umunyarwanda Rubanguka aracyafite icyizere cyo kuzakina mu Bwongereza nubwo yahuye n’imbogamizi

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati witwa Steve Rubanguka wamaze guhindura ikipe akerekeza mu Bugereki, yavuze ko atagiye gukora igeragezwa mu Bwongereza bitewe nuko yahuye n’imbogamizi y’icyorezo cya Covid- 19, yongeraho ko agifite amahirwe yo kujyayo.

Steve Rubanguka yari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya K. Rupel Boom Fc mu Bubirigi, kuri ubu yamaze gusinyira AE Karaiskakis Artas yo mu Bugereki amasezerano y’umwaka umwe.

Yagize ati: “Nibyo koko nahinduye ikipe navuye muri Rupel Boom Fc njya mu Bugereki. Kuri njye ni intambwe nziza cyane kandi nibyo nashakaga, ubu nabigezeho kandi ubu nugukora cyane kugira ngo dukomeze kuzamuka turenge n’aho turi.” Steve aganira na Genesis Tv

Uyu musore yavuze ko yamaze kugera mu Bugereki ndetse ko yanatangiye imyitozo n’ikipe nshya, avuga ko biteguye gutangira shampiyona mu kwezi kwa Nzeri ntagihindutse

Avuga ku itandukaniro riri hagati ya shampiyona y’ikiciro cya gatatu mu Bubirigi ndetse n’ikiciro cya kabiri mu Bugereki, Rubanguka yavuze ko ntaho bihuriye ahubwo ko aho agiye ariho heza kurusha aho yari ari.

Yagize ati: “Yego shampiyona iratandukanye cyane no mu Bibirigi, ubu ngiye mu kiciro cya kabiri kandi shampiyona zo mu Bugereki ziba zizwi hano I burayi urumva ko ari indi ntangiriro nziza hano. Ni ugukora cyane ibindi Imana nibishaka bizizana.”

Rubanguka kandi yavuze ko impamvu yasinye amasezerano y’umwaka umwe, ngo byari uko izindi kipe zishobora kumwifuza zikamubona bizoroheye, aho gusinya imyaka myinshi maze ikipe ye ikamwimana.

Yagize ati: “Nasinye umwaka umwe kubera ko niwo nashakaga, ntabwo nashakaga ibiri cyangwa itatu, icyo nshaka ahanini ni ukwiyerekana. Nkubu ndamutse ngize umwaka mwiza hano nshobora kuzamuka mu kiciro cya mbere cyangwa se nkajya mu Bwongereza mu kiciro cya kabiri.”

Rubanguka wifuzwaga n’amakipe atandukanye yo mu kiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu mu Bwongereza, aho yari no kujya gukorayo igeragezwa, yavuze ko impamvu atagiyeyo ari uko icyorezo cya Covid-19 cyakomeje kwiyongera bimwima amahirwe yo kujyayo.”

Steve Rubanguka yavuye mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi afite imyaka 8 y’amavuko, icyo gihe byari mu 2005.

Uyu musore ni nabwo yahise atangira gukina umupira w’Amaguru. Steve yatangiye gukina mu buryo bw’Ubunyamwuga afite imyaka 19 hari mu 2016, icyo gihe yahise asinya mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.

Kuri ubu uyu musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya AE Karaiskakis Artas aho azayikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/2021.

Steve Rubanguka wahinduye ikipe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO