Stromae: Urugendo rukomeye rw’imyaka irindwi n’uburyo yashatse kwiyahura

Rimwe na rimwe abantu bahura n’ibibazo bakumva ko igisubizo cya nyuma cyo kubikemura ari ukwiyahura. Benshi usanga badatekereza ko n’ibyamamare bikomeye bishobora gutekereza kwiyahura. Ibi Stromae yabisangije abakunzi be mu ndirimbo nshya yise L’ENFER aho asobanura uburyo nawe yigeze gushaka kwiyaka ubuzima.

Paul Van Haver wamenyekanye cyane nka Stromae, ni Umuririmbyi w’injyana ya Rap na Electronic wavukiye mu Bubiligi tariki 12 Werurwe 1985, Avuka kuri se w’Umunyarwanda witwa Pierre Rutare na nyina Miranda Marie Van Haver.

Uyu muhanzi amenyekana bwa mbere hari mu mwaka wa 2009 ubwo yashyiraga hanze indirimbo "Alors on danse" igakundwa n’abantu benshi cyane bigatuma aba icyamamare mu gihe gito cyane.

Kugeza ubu icyatunguye benshi ni ubutumwa bukomeye Stromae yatanze mu ndirimbo amaze iminsi asohoye yise L’enfer, bisobanuye ukuzimu mu Kinyarwanda.

Muri iyi ndirimbo agaragaza kwiheba gukabije ndetse akavuga uburyo yigeze gushaka kwiyahura.

Stromae ni umuhanzi ugarutse mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini awuhagaritse, kuko bwa mbere atangaza ko ahagaritse umuziki hari mu mwaka wa 2013.

Gusa mu magambo yarengejeho ubwo yavugaga ko ahagaritse umuziki, yerekanaga ko adashobora kubaho ataririmba ndetse ko urubyiniro arirwo buzima bwe.

Niko byagenze kuko nyuma y’umwaka wa 2013 hari ibitaramo byinshi uyu muhanzi yongeye kwitabira.

Igitaramo cye cya nyuma yagisoreje i Kigali mu Rwanda ku itariki 17 Ukwakira mu 2015.

Stromae i Kigali mu mwaka wa 2015.

Stromae ni umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye n’amateka mu gihe gito bamaze mu ruganda rwa muzika.

Uyu muhanzi mu mwaka wa 2009 yigeze gukora ibitaramo aho yazengurutse ibihugu birenga 25 byo ku migabane itandukanye y’isi.

Akandi gahigo yesheje ni uko yigeze gukora ibitaramo bigera kuri 200 mu myaka ibiri gusa, ubwo ukoze imibare wasanga mu kwezi kumwe yarakoraga ibitaramo umunani.

Mu gihe cyo kuzenguruka ibihugu bitandukanye amurika alubumu ye, Byaje kumugiraho ingaruka zikomeye aza kurwara bitewe n’umunaniro ukabije.

Umuvandimwe we Luc Van Haver, hamwe n’umugore we Coralie Barbier batangaje ko byabateraga ubwoba aho yashoboraga gukora igitaramo buri nyuma yiminsi 5 cyangwa 3.

Mu mwaka wa 2018, Umuhanzi Stromae yatanze ikiganiro kuri televiziyo France 2 aho yasobanuraga impamvu yari yarahagaritse umuziki we.

yaravuze ati: "N’ubwo twagurisha inzozi biguma ari ikinyamwuga, Kandi nk’undi munyamwuga wese icyo dukoze cyane turangiza tuzimye."

Icyo gihe yashakaga kwerekana ko n’ubwo wakoresha imbaraga nyinshi cyane, n’ubundi ntacyo bikumarira kuko iyo upfuye isi irakwibagirwa.

Mu gihe Stromae yamaze adakora umuziki, yaje kugira igitekerezo cyo guhimba imideli n’umugore we, ubwo i Paris habaga igikorwa cyo kumurika imideli ku itariki 6 Mata 2018.

Nyuma Stromae yaje gufata umwanzuro wo kugaruka muri muzika, icyo gihe yahise ashyira hanze indirimbo SANTE ku itariki 15 Ukwakira 2021.

Icyo gihe abantu benshi bishimiye kubona uyu muhanzi agarutse mu ruganda rwa muzika ndetse yavuze ko igisobanuro nyamukuru cy’iyi ndirimbo, Ngo yayikoreye abantu tutabona (bapfuye cyangwa twatandukanye) kandi bafitiye akamaro umuryango mugari.

Nyuma y’indirimbo SANTE, yongeye gusohora indi ndirimbo yise L’ENFER , bisobanuye Ukuzimu mu kinyarwanda, Ndetse ni indirimbo iri mu ziri kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo L’ENFER yayishyize kuri iri alubumu yise MULTITUDE, ikaba ari iya mbere ashyize hanze kuva yahagarika umuziki.

Muri iyi ndirimbo L’ENFER, agaragaza kwiheba gukabije ndetse akanerekana ibihe bigoye yari ari gucamo, yaririmbye agira ati:

"Rimwe na rimwe nagiraga ibitekerezo byo kwiyaka ubuzima
Ariko ntibinshimishe cyane.
Rimwe na rimwe dutekereza ko aribwo buryo bwiza bwo kubihagarika
Ariko ibyo bitekerezo nibyo bituma dushobora kubaho mu gihe gikomeye
".

Iyi ndirimbo ya stromae L’ENFER yatumye umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashimira uyu muhanzi ku musanzu ukomeye uri mu butumwa bwiza yatanze bushishikariza abantu kwirinda kwiyahura nk’igisubizo cya nyuma.

Reba indirimbo L’ENFER hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO