Sudani y’Epfo yugarijwe nayo ubwayo n’intambara yafashe umwanzuro wo kohereza abasirikare muri DRC kugarura amahoro bitangaza benshi

Kugeza ubu amakuru aravuga ko igihugu cya Sudani y’Epfo cyafashe umwanzuro wo kohereza abasirikare muri DRC bagera kuri 750 kugirango bafashe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana na M23.

Amakuru yabaye impamo ubwo abasirikare ba Sudani y’Epfo bahabwaga ibendera n’umukuru w’iki gihugu bwana Salva Kirr dore ko bitegura kwerekeza muri DRC.

Perezida Salva Kiir yasabye abo basirikare kuzitwara neza bagarura umutekano aho boherejwe, by’umwihariko bita ku kurinda abasivile.

Kugeza ubu igikomeje gutangaza benshi ni uburyo iki gihugu nacyo ubwacyo gihora mu ntambara zidashira none kikaba gifashe umwanzuro wo kujya gutanga ubufasha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kandi nabo kwikemurira ibibazo byabo byarabananiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.