Sugira Ernest wizihiza isabukuru y’amavuko, n’iyihe tariki atazibagirwa?

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Rayon Sports arimo nk’intizanyo, Sugira Ernest wizihije isabukuru y’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko kimwe mu bintu atazibagirwa byamubayeho, ko ari imvune yagize akiva Vita Club yo muri DR Congo.

Mu kiganiro gito yagiranye na Genesisbizz, uyu musore yavuze ko atazibagirwa itariki ya 15 Kanama 2017, ubwo hari hashize iminsi 5 gusa APR FC imusinyishije amasezerano y’umwaka umwe avuye muri DR Congo ariko ntiyahirwa kuko yari amaze kuvunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga Uganda mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN 2018.

Yagize ati: “Ibyo nagezeho byose ndabyishimira, kuko ntihaburamo ibyiza n’ibibi, gusa ikintu cyambabaje mu mikinire yanjye ni imvune nagize tariki 15/08/2017, nicyo kintu cyambabaje cyane kikanambabariza umubiri.”

Uyu musore kandi, yabwiye Genesisbizz ko cyera yari afite inzozi zo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akavuga ko ashimishwa cyane nuko yabigezeho. Yongeraho ko ikindi yishimira aruko yakinnye hanze y’igihugu kandi akaba afite inzozi zo kongera gusohoka akaba nk’umukinnyi wabigize umwuga na none.

Sugira Ernest yabaye umukinnyi mwiza mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016, maze uwari umutoza wa DR Congo icyo gihe witwa Ibenge wanatozaga Vita Club ahita amurambagiza, ikipe ye igura uyu musore miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 yagarutse muri APR Fc nyuma yo kutagira ibihe byiza muri Congo, ari naho yagiriye imvune amaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Kuva icyo gihe yaravujwe arakira kugeza ubwo muri atumvikaniye n’ubuyobozi bwa APR Fc, bugafata icyemezo cyo kumutiza muri Rayon Sport.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO