Symphony Band igiye gutaramira i Musanze mu gitaramo cyiswe Romance Night

Symphony Band yateguye igitaramo cyo kwinjiza abantu mu ijoro ribanziriza umunsi w’abakundana. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 13 Gashyantare 2022.

Mu kiganiro na Genesisbizz, umuyobozi wa Ikirenga Art yatubwiye ko iki gitaramo cyateguwe gishingiye mu gufasha abantu kwizihiza Umunsi w’abakundanye.

Iki gitaramo kikaba cyarateguwe na "Ikirenga Art and Culture promotions na Masha (Musanze Arts Studio Hub Adventure)" giteganyijwe kuzabera mu inzu ya Masha & Amicus Coffee kikaba giteganyijwe kuzatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kigasozwa saa yine z’ijoro.

Ni nyuma y’uko iri tsinda rya Symphony Band rikomeje kugenda rigaragaza impinduka mu bikorwa byaryo bya buri munsi.

Kuri ubu abagize iri tsinda Baje gutaramira Abatuye mu majyarugu by’umwihariko Akarere ka Musanze, aha hakaba hamaze kuba umujyi wakomeje kugaragaza ko witabira ibitaramo cyane kandi ukaba ugaragaza ubwitabire bwinshi mu bitaramo bihabera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO