TAB2020: Agace ka 4, Areluya yarushijwe amatsiyerise 7 n’umunya-Cameroon.

Isiganwa ry’amagare, La Tropical Amissa Bongo riri kubera mu gihugu cya Gabon, ryakomezaga ku gace karyo ka kane uyu munsi mu nzira iva Lambarene berekeza Mouila, umunyarwanda Areluya Joseph yasoje ari kumwe n’umunya-Cameroon witw Clovis amurusha amatsiyerise 7.

Inzira y’uyu munsi yari ihwanye n’ibirometero 190, nukuvuga ko ugereranyije usiganwa wese yagombaga kugendera ku muvuduko uhwanye n’ibirometero 41/h kugira ngo abasiganwa bagerere igihe ku murongo.

Ni nyuma yuko uduce tubanza yaba aka mbere aka kabiri ndetse n’aka gatatu abanyarwanda batabashije kwitwara neza, uyu munsi, Areluya Joseph warushwaga n’u wa mbere igihe kingana n’iminota 15, yakuyemo ine hagati ye ‘uwa mbere aba uwa kabiri muri aka gace.

Abakinnyi birukanse uyu munsi ni 81.

Uyu munsi abakinnyi baje ku mwanya wa mbere ni babiri, harimo Clovis ukomoka mu gihugu cya Cameroon, ndetse na Areluya Joseph bombi bakoresheje ibihe bingana amasaha 4 iminota 34 n’amasegonda 42, gusa umunya-Cameroon Arusha umunyarwanda amatsiyerise 7.

Clovis ndetse na Areluya Joseph bagereye rimwe ku muromngo barutanwa amatsiyerise 7

Mu banyarwanda baje hafi uyu munsi ni Nzafashwanayo Jean Claude ndetse na Mugisha Moise bose baje mu gikundi kimwe basigwa n’aba mbere iminota 4 n’amasegonda 13. Iki gikundi cya kigizwe n’abakinnyi 60, bakoresheje amasaha 4 iminota 38 n’amasegonda 55.

Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bari muri icyo gikundi cyarushijwe iminota 4 n’amasegonda 13. Hanyuma Uhiriwe Renus arushwa n’uwa mbere 4 n’amasegonda arengaho.

Dore uko urutonde rw’uyu munsi mu nzira iva Lambarene berekeza Mouila byagenze.
Dore uko urutonde rw’uyu munsi mu nzira iva Lambarene berekeza Mouila byagenze.

Utonde rusange, rukomeje kuyoborwa na Tesfazion ukomoka muri Erthrea aho amaze gukoresha ibihe bingana n’amasaha 14, iminota 59 n’amasegonda 51.

Kuri uru rutonde kandi abanyanyarwanda bza hafi ni Munyaneza Didier na Nzafanshwanayo Jean Claude aho bafite ibihe bingana, umwe ari ku mwanya wa 14 unsi ari ku mwanya wa 15 bakaba barushwa n’uwa mbere amasegonda 43.

Aba kandi bari imbere ya Mugisha Moise we uri gusigwa umunota umwe n’amasegonda 24 ndetse na Uhiriwe Renus we urushwa n’uwa mbere imunota 4 n’amasegonda 12.

Areluya Joseph waje imbere ku mwanya wa kabiri uyu munsi, we akaba ari ku mwanya wa 36 aho amaze gukoresha amasaha 15 iminota 11 ndetse n’amasegonda 28, akaba ari inyuma y’u wa mbere ho iminota 11 n’amasegonda 37.

Dore uko byifashwe ku rutonde rusange.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO