TANZANIA: Pasiteri nyuma yo gusabira uwitabye Imana abinyujije mu isengesho nawe yahise amukurikira

Pasiteri wo muri Diyosezi yitwa Mpwapwa mu gihugu cya Tanzania,witwa George Chiteto yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari amaze kuyobora isengesho ryo gusezera umuntu wari witabye Imana.
Uyu mugabo w’imyaka 59 y’amavuko ngo ashobora kuba yarazize indwara y’umutima dore ko ngo wahagaze ubwo yari amaze gusengera umuntu wari umaze iminsi yitabye Imana witwa Hilda Lugendo .
Ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko Chiteto yapfuye atamaze igihe kinini ku buyobozi kuko yimitswe kuwa 28 Kanama uyu mwaka.
Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani muriTanzania, Musenyeri Maimbo Mndolwa yavuze ko Chiteto yari amaze igihe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ari nayo ntandaro yo guhagarara k’umutima.