TDRwanda2020: Amafoto adasanzwe yaranze agace ka 5 kegukanwe n’umunya-Colombia.

Uyu munsi tariki 27 Gashyantare mu irushanwa rya Tour Du Rwanda 2020, hakomezaga agace ka gatanu kavaga Rubavu kerekeza Musanze, urugendo rwari rufite intera ya kilometer 84 na metero 700.

Aka gace kegukanwe n’umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Colombia witwa Restropo Valencia ukinira ikipe ya Androni yo mu Butaliyani aho yakoresheje amasaha 2h8’9, ibihe yakoresheje bingana n’abandi bakinnyi 13.

Umunyarwanda Patrick Byukusenge ukina muri Team Benediction y’I Rubavu, niwe wari wayoboye abandi mu bilometero byinshi byabanje, ariko aza kotswa igitutu n’igikundi cyari kiri inyuma ye yasigagaho umunota umwe n’amasegonda 30, maze kimucaho mu bilometero 3 bya nyuma.

Urutonde rusange rw’isiganwa

Restropo Valencia yasize abandi barikumwe mu gikundi bagera kuri 14, maze abatanga ku murongo, bigaragara ko ari we wahageze mbere maze abamukurikiraga bose bahabwa ibihe bingana nawe

Uyu munsi wa Gatanu w’isiganwa, umwenda w’umuhondo wagumanye umunya Eritrea Natnael Tesfazion wasoje ari ku mwanya wa gatatu uyu munsi. Ikipe ya Eritrea ninayo igifite umwenda w’ikipe nziza mu irushanwa.

Uko abanyarwanda bakurikirana

AMAFOTO
















































Amafoto : TourDuRwandaFlikr

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO