Luc Eymael yahagaritswe mu bikorwa bya siporo muri Tanzania

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryafatiye ibihano uwari umutoza w’ikipe ya Yanga Africans, uherutse gutuka abafana b’iyi kipe akoresheje amagambo y’irondaruhu, ndetse n’ubuyobozi bwayo bitewe n’ibyo atumvikanyeho nabo.

Luc Eymael aherutse kwirukanwa n’ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania aho yamushinjaga kuvuga amagambo y’ivanguraruhu ku bafana b’iyi kipe.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Yanga Africans ari nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa amagambo yarakaje abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Haciyeho iminsi uyu mubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi witwa Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize. Eymael yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Yanditse agira ati: "Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo. Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima..."
Luc Eymael watozaga Yanga.

Uyu munsi nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania ryitwa TFF, ryafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mugabo imyaka ibiri adakorera ku butaka bwa Tanzania mu bigendanye n’ubutoza, ndetse rinamuca amande ya miliyoni 8 z’amashiringi ya Tanzania.

Mbere yuko aza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans yari amazemo amezi umunani (8) Luc Eymael, yari avuye muri Black Leopards yo muri Africa y’Epfo.

Mu 2014 ubwo yatozaga Rayon Sports ya hano mu Rwanda, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO