TMC uri USA yavuze ku hazaza he mu muziki

Mujyanama Claude uzwi ku izina rya TMC nyuma yaho agereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ku hazaza he mu muziki asaba n’abakunzi bahoze ari aba Dream Boys kumushyigikira ndetse na mugenzi we Platini bakamuba hafi.

Mu matsinda yari amaze igihe mu muziki Nyarwanda hari hasigaye irya Dream Boys gusa. Iri tsinda ryari rigizwe n’abasore babiri naryo ntabwo umwaka wa 2019 warisize rikiri hamwe.

Impamvu yo gusenyuka kwaryo ni uko TMC umwe mu bari barigize yari abonye amahirwe yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahari umuryango we.

Mu kugenda kwe byatumye mugenzi we Platini asigara mu muziki yikorana dore ko yahinduye n’izina yiyita P.

TMC nyuma yo kugera muri Amerika yaganiriye na Genesisbizz avuga uko yakiriwe ndetse no kuhazaza h’umuziki we.

Muri Amerika avuga ko ubuzima bumeze neza cyane kuko abo yasanze mu muryango we bamwakiriye neza.

Ku munsi wo kuwa mbere nibwo uyu muhanzi yerekanye ifoto kuri Instagram arenzaho ijambo ryo mu cyongereza rivuga (Church) urusengero.

Abakurikirana uyu muhanzi baketse ko uyu muhanzi yaba agiye kuva mu muziki w’indirimbo z’Isi (Secular) akajya mu w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

Ati “Gusenga ni ubuzima no mu Rwanda narabikoraga naho indirimbo za Gospel aho ubushobozi n’igihe byabonekera najya nzikora kuko na mbere mu Rwanda narazikoraga biterwa n’ibihe nikinjemo uwo mwanya.”

Kuba yaravuye mu itsinda rya Dream Boys akajya kuba muri Amerika hari uwakwibaza niba azongera gukora umuziki bitewe n’uko yagiye gukomeza amasomo.

Avuga ko umuziki azakomeza akawukora aho yaba ari hose…Ati “Ni impano ntabwo natuma isibangana ngo ipfukamirwe.”

TMC asaba abahoze ari abakunzi ba Dream Boys kumushyigikira ndetse bakanashyigikira mugenzi we ‘Platini’ bakoranaga.

Ati “Nizera ko abadukundaga batakundaga izina Dream Boys ahubwo bakundaga twe tuyigize, icyo nabasaba ni ugushyigikira ibikorwa byacu buri umwe yazajya akora.”

We avuga ko nta gahunda afite yo kuba yahindura izina ngo azakomeza akoreshe Mujyanama Claude na TMC.


TMC muri Amerika ngo bamwakiriye neza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO