TMC utakiri ku butaka bw’u Rwanda asize he Dream Boys?

Umuhanzi TMC wabarizwaga mu itsinda ry’abasore b’inzozi (Dream Boys) yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi bashyira iherezo kuri iri tsinda ryari risanzwe rihagaze nabi muri iyi minsi.

Mujyanama Jean Claude warusanzwe uzwi ku mazina ya TMC mu muziki Nyarwanda, kuri ubu ntakibarizwa ku butaka bw’U Rwanda, aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TMC waherukaga gusoza amasomo ye mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga, yahawe tariki 8 Ugushyingo 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda, urugendo rwe rwerekeza muri Amerika rwateje urujijo ku bakundaga Dream Boys.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mujyanama Jean Claude yatangaje ko azagaruka I Kigali vuba, byagaragaraga ko yicaye aho abagenzi basanzwe bategererereza indege mu gihe cyashize.

Yagize ati: “icyo bivuzee!!!KGl back soon (nzagaruka vuba).”

TMC mu bihe bitambutseho nyuma yo kurangiza iki cyiciro yemeje ko yateganyaga gukomeza akiga, byaba na ngombwa akayakomereza hanze y’u Rwanda.

Igitabo uyu muhanzi yanditse arangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza cyari gifite umutwe ugira uti ”Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

Ni ubushakashatsi yakoze amezi umunani, yifashishije abahanzi, abayobozi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika Nyarwanda.

Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Uyu ni umwaka wa 11 Dream Boyz imaze ikora, gusa ubu umwuka wo gutandukana uri gututumba kuva mu mpera z’umwaka ushize aho aba basore bari bamaze igihe bagenza gake umuziki wabo ndetse no gukora indirimbo bigatangira kugabanuka.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bahanzi, ni uko nyuma y’iki cyemezo cya TMC cyo kujya gukomeza amashuri hanze y’u Rwanda, cyatumye Platini amwicaza akamubaza niba koko akomeje.


TMC yerekeje muri Amerika, ateza urujijo rukomeye ku hazaza h’itsinda yahozemo rya Dream Boys
Bivugwa ko TMC atigeze abera indyarya Platini ahubwo ko yamubwije ukuri ko ashaka kujya kwiga nubwo atazi igihe ariko ko abonye uburyo yajya kwiga hanze. Gusa ngo icyo gihe yongeyeho ko atari ibintu biri vuba.

Ibi byateye Platini gutangira gutekereza uko yakora umuziki mu gihe TMC yaba adahari, ndetse kuva ubwo itsinda ritangira kubaho risa n’iridahari.

Nta ndirimbo nshya bongeye guhuriramo ahubwo bakoze ibitaramo nabyo byiganjemo iby’amasezerano basinye cyera.

Ikindi kandi Platini yahinduye umuvuno atangira gukorana indirimbo n’abandi bahanzi wenyine na TMC yigeze kujya abikora cyane cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ntizabaye nyinshi.

Platini yateye benshi amakenga ubwo yafataga inzira ye agahindura izina aho kwitwa Platini akiyita P, ibi bigaragazwa n’indirimbo yakoranye na Nel Ngabo bise ‘Ya Motema’.

Ibi ntabwo ari ibintu byari bisanzwe cyane kuri uyu musore cyane ko mu gihe bari bamaranye nta na rimwe yigeze ajya ku ruhande ngo akaze umurego atangire gukora ibihangano bya wenyine.

Iri tsinda bibaye bikomeje gutya, twazaribarira mu matsinda yigeze kuba tugira tuti ‘Habayeho Dream Boys’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO