TURIKIYA:Agahinda gashira akandi ari ibagara kuko abandi bantu batatu bamaze guhitanwa n’indi mitingito ibiri

Inkuru ituruka mu gihugu cya Turukiya iravuga ko kugeza ubu abandi bantu bagera kuri batatu bamaze kwitaba Imana kubera indi mitingito ibiri yongeye kwibasira iki gihugu ndetse igasenya n’amazu.
Biravugwa ko indi mitingito yibasiye iki gihugu iri ku kigero cya 6.4 hamwe na 5.8 ndetse yongeye kumvikana mu Majyepfo y’iki gihugu ariko ashyira i Burasirazuba hafi y’umupaka wa Syria.
Kugeza ubu umutingito wa Mbere wahitanye hafi abantu bagera ku bihumbi 45 ndetse abandi babarirwa mu bihumbi nabo basigara batagira aho gukinga umusaya.
Aya makuru yatanzwe n’ikigo gishinzwe kurwanya ibiza hamwe no gutabara aho cyatangaje ko uyu mutingito wundi wibasiye iki gihugu ahagana ku isaha ya saa moya.