TURUKIYA:Imibare mishya yagaragaje ko abantu barenga 7,000 aribo bamaze guhitanwa n’umutingito

Kuva umutingito washegesha Turukiya na Sryria kuri ubu imibare yamaze kujya hanze igararagaza ko abagera ku bihumbi birindwi na magana abiri na mirongo itandatu na batandatu aribo bamaze kuhasiga ubuzima nk’uko byahamijwe n’ibitangazamakuru binyuranye byo muri Syria naTurukiya.

Ikigo kiganjemo abakorerebushake banyuranye mu gihugu cya Syria cyatangaje ko kugeza ubu mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria hamaze kugwa abantu barenga 1,020.

Ndetse ibitangazamakuru byo muri Syria byatangaje ko abantu bagera kuri 812 bamaze kwitabira Imana mu bice Leta y’iki gihugu yari ifite mu nshingano zo kugenzura umunsi ku wundi ndetse muri rusange abantu bagera kuri 1,832 nibo bamaze kwitaba Imana muri iki gihugu .

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’ubuzima muri Turukiya bwana Fahrettin Koca ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuwa kabiri w’iki cyumweru yahamije ko iki gihugu kimaze gupfusha abantu bagera ku 5,434 ndetse nanubu ibikorwa byo gushakisha abandi biracyakomeje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO