TURUKIYA":Leta yatangiye gukora iperereza ku bantu barenga 600 bashinjwa uburiganya bwatumye benshi batakaza ubuzima

Kuri ubu Leta ya Turukiya yatangaje ko yatangije iperereza ku bantu barenga 600 aho bivugwa ko hakozwe uburiganya mu nyubako zitujuje ubuziranenge bikaba byaratumye abarenga ibihumbi bahasiga ubuzima kubera umutingito wibasiye iki gihugu kandi ugatizwa imbaraga n’izi nyubako zidakomeye.

Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Turukiya bwana Bekir Bozdag yatangaje ko mu bantu bagera kuri 600 abagera kuri 184 bamaze gufungwa aho bakurikiranyweho gukora uburiganya mu kubaka inzu zidafite ireme maze bigatuma umutingito uzigerahio ugasya utanzitse.

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ku bimenyetso simusiga byerekana ko aba bakozi bakoze uburiganya ubwo hubakwaga inzu zinyuranye muri Turukiya.

Umutingito wibasiye Turukiya wabaye kuwa 06 Gashyantare 2023 waguyemo abarenga 48,000 mu gihugu cya Turukiya na Siriya ndetse inyubako zirenga 173,000 zamaze kwangirika.

Impuguke mu bijyanye n’inyubako zatangaje ko nubwo inyubako zaguye ndetse zikanahitana ubuzima bwa benshi ariko hari ibimenyetso byerekana ko izi nyubako zitujuje ubuziranenge ndetse zigakorwamo amakosa anyuranye mu buryo zubatswe kuburyo byabaye ngombwa ko abari bafite inshingano mu kuzubaka bakurikiranwe n’ubutabera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO