TURUKIYA:Umukobwa w’imyaka 17 yatabawe agihumeka nyuma yo kumara iminsi 10 yaragwiriwe n’ibikuta

Alyena Olmez ni umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko aho yatabawe amaze iminsi igera ku 10 yaraguwe hejuru n’ibikuta by’igorofa ndetse yabonywe hashize amasaha agera kuri 248.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yari yagwiriwe n’ibikuta mu gace kitwa Kahramanmaraş,gaherereye mu Majyepfo y’iki gihugu cya Turukiya.
Ubwo uyu mwana yari amaze gutabarwa n’itsinda ry’abamushakaga nyirarume yagize ikiniga gikomeye maze abashimira arira agira ati:Ntabwo tuzabibagirwa inyo mudukoreye ndetse yakomeje agenda abahobera umwe kuri umwe.
Uyu mukobwa Alyena yatabawe atarigeze akomereka ndetse nta nubwo yahungabanyijwe n’ubukonje budasanzwe bwari aho yari ari munsi y’ibikuta icyakora abandi nkawe bakomeje gushakishwa n’ubwo bwose bikiri ingorabahizi.
Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 41,000 bamaze kwitaba Imana muri Turukiya hamwe na Syria icyakora hari abandi benshi bakomeje gushakishwa ndetse n’imibare ikomeje kwiyongera.
Nyuma yo gutahurwa uyu mwana w’umukobwa abaganga bemeje ko ubuzima bwe bumeze neza ndetse ngo ashobora gufungura amaso ye akareba cyangwa akongera akayafunga.
Umwe mu bahagarariye itsinda ry’abantu bakomeje gushakisha abaguweho n’ibikuta yagize ati:Tumaze iminsi muri aka gace ndetse ndetse dukomeje kwishimira kubona abantu bagihumeka ndetse ngo niyo babonye inyamanswa igihumeka nabyo avuga ko babyishimira.