Umusirikare w’u Burusiya yatawe muri yombi nyuma y’amezi icyenda mu bwihisho...
- 14/03/2023 saa 12:40
Mu gace ka Kurdish ho mu gihugu cya Turukiya undi mutingito uri ku gipimo cya 5.6 wongeye kwibasira iki gihugu maze umuntu umwe ahasiga ubuzima ndetse abandi barenga 100 barakomereka ndetse aka kanya inyubako zimwe na zimwe zamaze kwangirika nk’uko abakora mu bikorwa by’ubutabazi babitangaje.
Mu gihugu cya Turukiya na Siriya abantu barenga ibihumbi 44,000 bitabye Imana mu mutingito karahabutaka wibasiye iki gihugu ukaba kuwa 06 Gashyantare 2023.
Magingo aya umuntu umwe amaze kwitaba Imana naho abarenga 100 barakomereka nk’uko byatangajwe na Yunus Sezer ukuriye Minisiteri y’ibiza muri Turukiya.
Nyuma y’uyu mutingito umukuru w’igihugu cya Turukiya Tayyip Erdogan yqafashe ijambo maze asaba abaturage imbabazi ku kuba abaturage bakomeje kwibasirwa n’umutingito.
Kugeza ubu ikigo cya United Nations Development Program (UNDP) cyatangaje ko abarenga Miliyoni 1.5 by’abantu badafite aho kuba nyuma y’umutingito.