Tabula yavuze ko ubwo Amavubi yatsindaga Uganda ’2003’ hakoreshejwe amarozi

Uwahoze ari umukinnyi kabuhariwe w’ikipe y’igihugu ya Uganda Tabula Abubaker yatangaje ko atazibagirwa umukino batsinzwemo n’u Rwanda mu mwaka wa 2003, avuga ko abanyarwanda bakoresheje amarozi, ibyo yise (Juju).

Uyu mukino wari uwo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika yabaye mu mwaka wa 2004 muri Tunisie. Wabereye mu gihugu cya Uganda kuri sitade Namboole urangira Jimmy Gatete afashije u Rwanda gutsinda Abagande igitego 1-0, ibyo Tabula avuga ko bakoresheje amarozi.

Ikipe y’igihugu ya Uganda mu 2003

Icyo gitego cya Jimmy Gatete wenyine cyaranze uyu mukino, cyatunguye cyane abafana b’abagande bari muri stade Namboole yari yuzuye hose, ndetse na miriyoni irenga yakurikiranye umukino kumaradiyo na za televiziyo.

Mbere yuko Jimmy Gatete atsinda icyo gitego, Abubaker Tabula yabwiye Kawowo dukesha iyi nkuru ko yari mu bantu babaye intandaro ku kibazo cy’amarozi yateje amakimbirane hagati y’abakinnyi bombi yaba abanyarwanda ndetse n’abagande mu kibuga ubwo yageragezaga kuvana agapfunyika ku izamu ry’u Rwanda.

Yagize ati: Twayoboye umukino wose, twari twatakaje amahirwe menshi imbere y’izamu ntitwayabyaza umusaruro. Twabonye koruneri, hanyuma sinzi ikintu cyankozeho, kubwanjye natekerezaga ko ari nk’icupa ry’amazi bankojejeho ariko maze kwitegereza neza nabonye ari agapfunyika gahambirije umwenda."

Amavubi yari ayobowe na Gatete Jimmy yatsinze Uganda ijya muri CAN

Tabula akomeza agira ati: "Icyo gihe nagize amakenga ncaka kumenya icyo umuzamu w’u Rwanda yankubise mu mugongo, tujya mu izamu dushaka kureba icyo kintu hava amakimbirane hagati yacu."

Nyuma y’izi mvururu, Abafana b’Ubugande bateye icupa rihama Gatete Jimmy rutahizamu w’u Rwanda biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga akavurwa.

Agarutse yahise aca muri ba myugariro b’ Ubugande umupira awurenza Postnet Omwony, Igitego kiba kiranyoye!

Nyuma yo gukomereka kuri bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda, Amavubi yahisemo kuva mu kibuga. Hashize iminota 25, abasifuzi bahosheje iyo mirwano umukino ukomeza utyo.

Gatete Jimmy wahesheje insinzi abanyarwanda

Uretse Tabula Abubaker, wahamije ko atazibagirwa uyu munsi, uyu mukino uzasigara mu mitwe y’abawubonye n’abawumvaga icyo gihe kuko Radiyo rukumbi yari iriho icyo gihe y’igihugu yacuranze indirimbo ‘insinzi’ umudiho wumvikana i Rwanda karahava.

Icyo gihe Abanyarwanda bakomeje guhabwa akanyamuneza n’Amavubi kuko yakomeje agatsinda Ghana ayitsindiye i Kigali na none ku gitego cya Gatete biyahesha itike yo kwerekeza i Tunis mu gikombe cy’ Afurika mu 2004.

Tabula Abubaker avuga ko yanashenguwe cyane n’umukino batsinzwemo na Ghana nyuma y’U Rwanda, dore ko avuga ko bari bagifite amahirwe yo kujya muri CAN 2004.

Yagize ati: "Twatsinzwe n’u Rwanda tugumya kugira amahirwe ko twazatsinda Ghana iwayo, gusa uwo mukino nawo twarawuyoboye ntitwabasha kwitwara neza, turatsindwa tubura amahirwe yo kujya muri CAN."

Tabula Abubaker yabaye umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda dore ko yaciye mu ikipe ya APR Fc kuva mu mwaka 2005-2007, ndetse akaza no kwerekeza muri Uganda. Uyu mugabo yavutse tariki 12 Kamena 1980.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO