Tanasha agiye kujyana Diamond mu nkiko

Umunyamakurukazi akaba n’umuhanzi w’umunyakenya, Tanasha Donna yagiriwe inama n’abanyamategeko be yo kujyana umuhanzi Diamond Platnumz mu nkiko kubera kutita ku nshingano ze ngo atange indezo y’umwana babyaranye.

Mu minsi ishize Tanasha yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko Diamond nta kintu na kimwe amufasha ko ari we wirerera umwana w’umuhungu babyaranye, Naseeb Jr, gusa yanavugaga ko nta bufasha bwe akeneye kuko umwana we nta kintu na kimwe abuze.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya, byatangaje ko nyuma yo kurera umwana we amezi 6, yatangiye kurebe uburyo yakemura iki kibazo ngo kuko na we bimubangamiye, ibi byatumye aganira n’abanyamategeko be bamubwira ko inzira ishoboka ari imwe, ari ukugana inkiko zikabikera.

Uyu mugore abanyamategeko be bakaba batangiye gutegura ikirego bazatwara mu rukiko rw’abana i Nairobi muri Kenya.

Tansha akaba yabwiye abanyamategeko be ko bimwe mu byo bagomba gushyira mu kirego ari ibyo yatungishije umwana mu mezi 6, kugira amafaranga azajya ahabwa buri kwezi yo kurera umwana yabyaranye n’uyu muhanzi bakaza gutandukana mu ntangiriro za Werurwe 2020.

Kimwe mu bintu byateye Tanasha kuba yajyana Diamond mu nkiko, ni uko uyu muhanzi atajya yita ku bana yabyaye, ngo kuko uretse we n’abagore babyaranye mbere, Mobetto na Zari bagiye binubira ko uyu muhanzi yabatereranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO