Tanga n’abandi banyamideli bo mu Rwanda bahataniye ibihembo muri PIFWA

Abanyarwanda batatu barimo Niyitanga Olivier uzwi ku mazina ya Tanga bahataniye ibihembo muri Pwani International Fashion Week & Awards (PIFWA) isanzwe ihemba abanyamideli bitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Niyitanga Olivier wahanze inzu y’imideli yitwa Tanga Designs ahatanye mu cyiciro cy’uwakoze imyambaro myiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Stylist Of The Year).

Christine Munezero uheruka guserukira u Rwanda muri Paris Fashion week, we ahatanye mu cyiciro cy’umurika imideli w’igitsina gore w’umwaka (East Africa Female Model Of The Year).

Ahandi harimo umunyarwanda ni mu cyiciro cy’umufotozi mwiza u Rwanda ruhagarariwe na Chris Schwagga.

Pwani International Fashion Week & Awards (PIFWA) yatangijwe mu 2015 hagamijwe guha agaciro abo mu ruganda rw’imideli muri Kenya no hanze yayo no kugaragaza ibyo bakora.
Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa ku wa 12 Ukuboza 2021 i Mombasa muri Kenya.


Tanga ahataniye igihembo cy’uwakoze umwambaro mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba


Chris Schwaga ukora umwuga wo gufotora ahataniye igihembo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO